Neymar Jr yagaragaye mu gice cya 4 cya Filime ya ‘La Casa de Papel’

9,408

Nyuma y’aho umukinnyi w’ikirangirire ku Isi Neymar Jr ukinira ikipe y’Igihugu cy’amavuko cya Brezil, yakabije inzozi ze nk’uko yari yarabitangaje agaragara mu gice cya Kane cya Filime yitwa “Heist Money” cyangwa se “La Casa de Papel”.

Neymar ubica bigacika mu ikipe ya Paris Saint-Germain yo mu Bufaransa, agaragaye muri iyi filime nyuma y’aho aherutse kubitangaza ko abantu bazamubona muri iyi filime ikunzwe ku isi. Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga yatangaje ko azagaragara mu gice cya 3 cya filime yavuze ko akunda cyane.

Neymar, ntibyaje kumuhira ko agaragara mu bice byabanje  by’iyi filime y’uruhererekane, kubera ikirego cyo gufata ku ngufu umukobwa w’umunyamideli ukomoka muri Brazil Najila Trindade Mendes de Souza. Icyakora nyuma inkiko zo muri Brésil zamuhanaguyeho icyaha kubera kubura ibimenyetso.

Nyuma y’uko hasohotse igice cya cyayo cya kane, Money Heist saison (Igice kinini) ya gatatu yabaye ikiganiro cy’isi yose, gusa ntibyatewe n’uko iyi filime yanditse neza, ahubwo ni uko hagaragayemo umukinnyi w’ikirangirire ku Isi mu mupira w’amaguru Neymar JR.

Neymar agaragara akina yitwa Joao. Raporo ya Express.co.uk ivuga ko bamwe mu bareba iyo filime babonye isura itunguranye y’umukinnyi w’umupira w’amaguru muri Brazil. Muri verisiyo yahinduwe y’uruhererekane, Neymar agaragara avugana n’abantu babiri b’ibisambo, Berlin (Pedro Alonso) na Porofeseri (Alvaro Morte), mu gace ka 6 n’aka 8.

Mu isura ye ngufi nka Joao, uwahoze ari umukinnyi wa Barcelona, Neymar  avuga mu kinyesipanyoli yishimye avuga uburyo adakunda umupira w’amaguru cyangwa ibirori – ibintu bibiri Neymar ubusanzwe bifatwa nk’ibyo akunda muri rusange.

La Casa de Papel ivuga ku itsinda ry’abajura bajya kwiba muri banki. Iri muri filime zarebwe cyane dore ko igice cyayo cya 3 cyarebwe n’abasaga miliyoni 34 ku Isi yose mu minsi irindwi gusa kigiye hanze. Igice Neymar arimo, amashusho yacyo yafashwe mu ntangiro z’uyu mwaka.

Comments are closed.