Goma: Abaturage bakoze umuganda rusange wo gusukura umujyi

312

Abaturage bo mu mujyi wa Goma bazindukiye mu muganda rusange ugamije gusukura uwo mujyi uherutsemo imirwano karahabutaka yahasize umwanda n’ibisigarizwa by’imbunda.

Kuri uyu wa gatandatu taliki ya 1 Gashyantare 2025 ahagana saa kumi n’ebyiri zo mu gitondo, abaturage batuye mu mujyi wa Goma bazindukiye mu gikorwa cy’umuganda rusange ugamije gusukura umujyi wa Goma wari umaze iminsi irimo imirwano ikomeye yashyamiranyaga umutwe wa M23 n’ingabo za Leta zifatanije n’abafatantabikorwa bazo.

Nyuma y’aho umutwe wa M23 wigaruriye Goma, muri uwo mujyi hasigaye hanyanyagiye ibikoresho byinshi bya gisirikare harimo ingofero, imyenda ya gisirikare, amasasu,…n’indi myanda byose bivugwa ko byasizwe n’ingabo za FARDC n’abafatanyabokorwa bayo nyuma yo guhunga uwo mujyi ubwo bari bokejwe igitutu n’ingabo za M23.

Abari muri uwo mujyi wa Goma baravuga ko imirimo isanzwe muri uwo mujyi yatangiye gake gake, ndetse n’amwe mu maduka akaba yafunguye kuri uyu wa gatandatu, bikavugwa ko na bamwe mu bari batuye uwo mujyi bari bahungiye ku Gisenyi no hirya mu nkengero z’uwo mujyi batangiye gutaha nyuma yo kwizezwa umutekano n’ingabo za M23 zigaruriye Goma.

Nubwo bimeze bityo ariko, mu murwa mukuru wa Kinshasa baravuga ko bari kwitegura igitero simusiga kizaba kigamije kwisubiza uwo mujyi bavuga ko wigaruriwe n’ingabo z’u Rwanda, ikintu u Rwanda rwakomeje guhakana ndetse n’ubuyobozi bwa M23 buherutse guhakana bukavuga ko ahubwo Leta yabo ihora yitwaza u Rwanda ku kintu cyose cyabananiye.

Comments are closed.