DRC: Umutwe wa M23 wagize guverineri Bahati Musanga wigeze kubikwa na FARDC

335

Ihuriro Alliance Fleuve Congo (AFC) rifite umutwe wa M23 ryashyizeho guverineri w’intara ya Kivu ya Ruguru hamwe n’abamwungirije mu gace k’iyi ntara bagenzura.

Itangazo rya Corneille Nangaa umukuru wa AFC rivuga ko Bahati Musanga Joseph ari we ugizwe guverineri w’iyi ntara.

M23 ishyizeho uyu mutegetsi nyuma y’icyumweru kimwe ifashe umujyi wa Goma umurwa mukuru w’iyi ntara mu gihe igice kinini cyayo igice kinini cya teritwari ya Walikale, iya Lubero na teritwari ya Beni – kikigenzurwa n’uruhande rwa leta.

Leta ya Kinshasa ntacyo iratangaza kuri ibi byakozwe na AFC/M23, mu gihe iherutse gushyiraho guverineri mushya w’intara ya Kivu ya Ruguru General Major Somo Kakule ubu ukorera mu mujyi wa Beni, wavuze ko agomba gufata Goma ahari ibiro bikuru bya Guverineri.

Bahati Musanga, umwe mu barwanyi ba M23 akaba n’ufasha mu icengezamatwara ryayo mu bice yafashe, mu ntangiriro z’umwaka ushize ubwo M23 yatangazaga imyanya y’abategetsi bayo yari yagizwe umukuru w’ishami ry’imari n’umusaruro.

Bahati Musangwa wabaye, cyangwa ukiri umujyanama wa Gen Sultani Makenga umwaka ushize byavuzwe ko yapfuye, ubundi ko yakomerekejwe n’ibitero bya ‘drones’ i Kichanga muri teritwari ya Masisi, ariko nyuma yaje kugaragara mu mashusho ari muzima.

ONU ivuga ko M23 ifashwa n’u Rwanda kandi yungukira mu bucuruzi butemewe bw’amabuye y’agaciro ava mu birombe byo mu duce igenzura, cyane cyane coltan yo mu birombe bya Rubaya biri mu bya mbere binini ku isi bicukurwamo coltan, ariko ibyo byose Leta y’u Rwanda ndetse na M23 ubwayo bakomeje kubihakana, ahubwo u Rwanda rugashinja Leta ya Congo gucumbikira no gukorana bya hafi n’umutwe wa FDLR wasize ukoze genocide mu Rwanda ndetse uwo mutwe uhora wigamba ko ushaka kongera kugaruka mu Rwanda ku ngufu ugakomeza umugambi wayo.

M23 ivuga ko ibice ifata itaba igamije gucukura no gucuruza amabuye y’agaciro kandi ihakana gufashwa n’u Rwanda.

Comments are closed.