Samuel uyobora umujyi wa Kigali yatorewe kuyobora FPR mu mujyi

2,129

Kuri iki Cyumweru tariki 09 Gashyantare 2025, habaye amatora ya Komite Nyobozi ya FPR-Inkotanyi ku rwego rw’Umujyi wa Kigali, aho Dusengiyumva Samuel yongeye kugirirwa icyizere cyo kuyobora uyu muryango n’amajwi 502, ahwanye na 86% by’abari bagize inteko itora.

Akimara gutorwa, Dusengiyumva yabwiye itangazamakuru ko agiye gushyira imbaraga nyinshi mu gukangurira abaturage kwitabira kugira uruhare mu bibakorerwa, guteza imbere serivisi n’imibereho myiza ishingiye ku buzima, kwiga kw’abana hamwe no kwita ku muryango.

Yagize ati “Tuzagenda tugabanya ibijyanye n’ubwigunge ndetse n’ihungabana, kuko ubona ko na ryo rigenda riba ryinshi, ariko kandi abaturage bazagira uruhare mu gufata ibyemezo aho ibitekerezo byabo bigera mu nzego z’ibanze, ku buryo ari byo dushingiraho dukora akazi.”

Dusengiyumva avuga ko Umujyi wa Kigali muri iyi myaka itanu iri imbere uzaba ufite ibyanya by’ubukerarugendo, imihanda myinshi n’inyubako zigezweho, ariko byose ngo bizaba ari iterambere ry’abatuye uyu Mujyi.

Biro Nyobozi irangije Manda y’imyaka 5 yari igizwe na Dusengiyumva Samuel usanzwe ari Perezida(Chairman) akaba na Mayor w’Umujyi wa Kigali, Zulfat Mukarubega wari Visi Perezida yasimbuwe na Nshimiyimana Haruna, wabonye amajwi 452 ahwanye na 77%.

Komite Nyobozi y’Umujyi wa Kigali yatowe 

Dr Niyonsenga Jean De Dieu wari Umunyamabanga yasimbuwe na Kayitesi Marcelline, watowe n’abantu 493 bahwanye na 84.3% by’inteko itora.

Uretse Biro Nyobozi, hatowe n’abantu bane bayobora za Komisiyo zigizwe n’iy’Imiyoborere myiza, Imibereho myiza, Ubukungu n’Ubutabera, hamwe na batatu b’urubyiruko bari muri Komite Nyobozi y’uyu muryango FPR-Inkotanyi ku rwego rw’Umujyi wa Kigali.

Mu rubyiruko rugize Komite Nyobozi y’Umujyi wa Kigali hatowe Cyusa Dieudonné, Rucaca Pacifique na Ingabire Josepha.

Niyitanga Irené yatorewe kuyobora Komisiyo y’Ubukungu n’amajwi 492 ahwanye na 84.1% by’abatoye, Nkurunziza Samuel yatorewe kuyobora Komisiyo y’Imibereho myiza n’amajwi 412 ahwanye na 70.4%, Tetero Solange yatorewe kuyobora Komisiyo y’Imiyoborere myiza n’amajwi 433 ahwanye na 74%, mu gihe Me Nyamaswa Raphael yatorewe kuyobora Komisiyo y’Ubutabera n’amajwi 420 ahwanye na 72%.

Umukambwe Tito Rutaremara wahagarariye Umunyamabanga Mukuru wa FPR-Inkotanyi muri ayo matora, yasabye abayobozi n’abanyamuryango muri rusange kumenya gusubiza no gukemura ibibazo batarinze guhamagara ku buyobozi bukuru bw’umuryango, kuko ngo baba bazi imikorere yawo.

Yagize ati “Mugomba kuba aba kada(cadre), kuko umukada yumva ingengabitekerezo y’umuryango, ni we usesengura ibitekerezo, ni we ubyiga, ni we ubitanga, izo nyigisho zikwiye kuzabaho mu bayobozi bose kugira ngo bahinduke abakada, ntibibe bya bindi by’izina gusa.”

Rutaremara wagize uruhare mu kubohora Igihugu, avuga ko kera bakiri ku rugamba, “washoboraga kumva umukada wa FPR uri muri Australia avuga kimwe n’uri muri Uganda, cyangwa uri muri Zaïre” n’ahandi kandi batabigiyeho inama, ariko ubu ikibazo cyose kibaye ngo buri wese ahamagara ku cyicaro cy’Umuryango i Rusororo, nyamara ibisubizo biri muri we.

Rutaremara avuga ko biteye isoni kubona Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi b’i Kigali habamo abarwaza abana bwaki, atari uko babuze ibyo kurya ahubwo ari uburangare bw’ababyeyi batamenya niba umukozi atari we wabyiririye.

Uretse mu Mujyi wa Kigali, hirya no hino mu Ntara na ho hiriwe amatora y’Abayobozi b’Umuryango FPR-Inkotanyi ku rwego rw’Intara, akaba yaje akurikirana n’amaze igihe akorwa yahereye ku rwego rw’umudugudu.

Comments are closed.