Minisitiri wa RDC yasibye inama iheruka yagiye gusabira u Rwanda ibihano i Burayi

2,980

“Turavuga tuti: ‘Ibisubizo by’Abanyafurika ku bibazo by’Afurika?’ Ibyo ntibikora kuri Madamu Wagner [wa RDC]! Kuri we Ibisubizo ku bibazo bya RDC ni ibihano u Budage, u Bubiligi n’u Bwongereza bigomba gufatira u Rwanda…”

Ibyo bikubiye mu butumwa bwa Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Olivier Jean Patrick Nduhungirehe, wahishuye impamvu Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) Madamu Therese Kayikwamba Wagner yasibye Inama yateranye mu Cyumweru gishize. 

Ku wa 8 Gashyantare, habaye Inama y’Abakuru b’Ibihugu ihuriweho n’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’Umuryango w’Ubukungu bw’Ibihugu byo muri Afurika y’Amajyepfo (SADC) yabimbiriwe n’iy’Abaminisitiri b’ibyo bihugu. 

Iyo nama yigaga ku Mutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC yabereye i Dar Es Salaam muri Tanzania, ikaba yari yatumiwemo ibihugu 14 birimo bitandatu bibarizwa muri EAC n’ibindi bitandatu biri muri SADC, na ho 

RDC na Tanzania byo bikaba bibarizwa mu Miryango yombi. 

Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko ba Minisitiri 12 bose bafashe ingendo bitabira iyo na ariko uwa RDC nk’igihugu cyari ku murongo w’ibyigwa, uwacyo ntiyitabiriye, ahubwo ahagararirwa n’Ambasaderi w’icyo gihugu muri Botswana Madamu Emilie Ayaza Mushobekwa.

Ambasaderi Mushobekwa yahaye abandi Baminisitiri inzitwazo ebyiri, aho inama igitangira yavuze ko Minisitiri Wagner ari mu nzira aza, ariko nyuma y’isaha bamutegereje agahindura imvugo ko indege yari kumugeza muri Tanzania yagize ikibazo cya tekiniki. 

Minisitiri Nduhungirehe ati: “Gusa ubu twe twamenye ko Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa RDC icyo gihe cyose yari yibereye i Burayi, yingingira amahanga gufatira ibihano u Rwanda.”

Izo si zo nzitwazo zonyine zatanzwe na Minisitiri Wagner kuko no ku wa 29 Mutarama 2025, na bwo Inama ya EAC yo ku rwego rwa Minisitiri yarateranye yiga gusa ku kibazo cy’Uburasirazuba bwa RDC. 

Minisitiri Nduhungirehe yahishuye impamvu Madamu Wagner atitabiriye inama yo ku rwego rwa ba Minisitiri

Minisitiri umwe rukumbi utarabonetse ni Madamu Wagner wa RDC, impamvu yahawe ba Minisitiri bitabiriye ikaba ari uko Madamu Wagner wari wamaze kwemeza ko yitabira ngo yafunguye link (umuyoboro yari gukurikiraniraho inama) itari yo. 

Comments are closed.