“Ni biba ngombwa tuzatabara umujyi wa Bukavu ukava mu kangaratete”: AFC/M23

1,968

Mu gihe ku cyumweru haranzwe n’agahenge muri rusange ku rugerero rw’intambara hagati y’ingabo za leta n’umutwe wa M23 muri teritwari ya Karehe, ku wa mbere humvikanye imirwano hagati y’agace ka Ihusi na Muhongoza ku muhanda wa Bukavu – Goma, nk’uko amakuru atandukanye abyemeza.

Amakuru avuga ko umutwe wa M23 wagerageje gufata agace ka Ihusi kari ku ntera ntoya uvuye kuri ‘centre ya Kalehe’, gusa kugeza ubu uruhande rwa leta ruvuga ko Ihusi na centre ya Kalehe hakigenzurwa n’ingabo za leta.

Mu itangazo ryo kuri uyu wa kabiri, ihuriro Alliance Fleuve Congo ifite umutwe wa M23 – ivuga ko “yumvise amarira y’abaturage b’i Bukavu” nyuma y’ibikorwa by’ubugizi bwa nabi bakorewe mu mpera z’icyumweru gishize.

Uyu mutwe uvuga ko “ibi byaha bigomba guhagarara, bitabaye ibyo, nta mahitamo tuzaba dufite uretse gutabara abaturage ba Congo”.

ONU na Leta ya Kinshasa bashinja M23 – bavuga ko ifashwa n’ingabo z’u Rwanda – ibyaha by’ubwicanyi ku basivile mu bice yafashe, kwica no gufata ku ngufu abagore muri gereza ya Munzenze y’i Goma, no gufunga inkambi z’impunzi ku gahato no kuzihatira guhunguka.

M23 ihakana ibyo yagiye ishinjwa n’uruhande rwa leta, ivuga ko abantu bapfuye mu ifatwa ry’umujyi wa Goma ari abasirikare ba leta na Wazalendo.

Ihakana kandi ibirego byo gufata abagore ku ngufu n’ubwicanyi ku bagore barenga 100 bari bafungiye muri gereza ya Munzenze y’i Goma.

Mu itangazo uyu mutwe uvuga ko inkambi “impunzi zirimo gutaha iwabo ku bushake”, kandi ko “ntawe uhatirwa gutaha atijejwe umutekano usesuye”

Iri tangazo rya M23 rivuga ko ubwicanyi no gufata abagore ku ngufu no gutwika ibice bya gereza bitakozwe n’abarwanyi bayo, ivuga ko “byabaye iminsi ibiri mbere y’uko bafata umujyi wa Goma”.

Comments are closed.