Bugesera: Abaturage basabwe kugaragariza Abajyanama b’Akarere ibibazo bafite bibagoye mu cyumweru cy’umujyanama.

1,945

Abaturage basabwe kugaragariza Abajyanama b’Akarere ibibazo bafite bibagoye mu cyumweru cy’Umujyanama cyatangijwe mu baturage kugira ngo ibyo bibazo bizashingirweho bishyirwe mu igenamigambi riteganyijwe mu ngego y’imari y’umwaka 2024/2025

Njyanama y’Akarere ka Bugesera isobanura impamvu shingiro yo gushyiraho icyumweru cy’Umujyanama kiba ngaruka-mwaka ko ariyo yemeza igenamigambi ry’ibikorwa by’Akarere bizashyirwa mu bikorwa by’uwo mwaka.

Njyanama y’Akarere ni nayo kandi isanzwe yemeza ingengo y’imari mu karere, ibyumvikanisha uruhare rwayo rukomeye ariko akaba ari n’amahirwe ku baturage ko mu gihe yaba irikwemeza gahunda y’ibikorwa ko yazatanga ibyo yabwiwe n’abaturage bigakemurwa mu byambere byihutirwa.

Ni cyumweru cy’Umujyanama ibikorwa byacyo byatangirijwe mu gikorwa cy’umuganda rusange usoza ukwezi kwa Gashyantare 2025 aho Njyanama y’Akarere ka Bugesera yifatanyije n’ingabo, police, abafatanyabikorwa b’Akarere ndetse n’abaturage bo mu Murenge wa Mayange mu Kagari ka Gakamba ahatunganyijwe umuhanda mugenderano ureshya na Kilometero enye.

Icyumweru cy’Umujyanama cyatangijwe kandi kizasozwa tariki 21-28 Gashyantare 2025, gifite insanganyamatsiko igira iti: “Umuturage, Ishingiro ry’Imiyoborere Myiza n’Iterambere Ryihuse.

Nyuma y’umuganda habayeho umwanya wo kuganira n’abaturage, Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Bugesera, Munyazikwiye Faustin, avuga ko icyumweru cy’Umujyanama ari umwanya mwiza wo kwegera abaturage bakareba aho Inama Njyanama yabakuye n’aho yagejeje Akarere.

Akomeza avuga ko ari umwanya kandi wo gusuzuma uko imihigo ishyirwa mu bikorwa no gusobanurira abaturage gahunda za Leta. Akaba ari n’umwanya wo gusuzuma ibyifuzo by’abaturage no gufatanya nabo gukemura ibibazo bafite.

Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Bugesera, Bwana Munyazikwiye Faustin, yagize ati: “lcyumweru cy’Umujyanama ni umwanya mwiza udufasha nk’abajyanama b’Akarere guhura n’abaturage kugira ngo duhuze ibitekerezo mu gushyira mu bikorwa gahunda N’iterambere ryabo.”

Perezida Munyazikwiye yaboneyeho gusaba kandi abaturage kuzitabira icyumweru cy’Umujyanama nk’intumwa zabo kugira ngo babagezeho ibitekerezo byabo n’ibibazo.

Abaturage baganiriye na indorerwamo.com bagaragaje bimwe mu bibazo bikibangamiye imibereho myiza yabo, basaba Abajyanama b’Akarere ko bazabakemurira ibibazo birimo umuhanda ugana ku kibuga k’indege udakozwe neza, ibura ryahato na hato ry’amazi, umuriro udahagije neza mu tugari twa Kagenge, Kibirizi na Gakamba.

Rutingingwa Jean Claude utuye mu Murenge wa Mayange mu Kagari ka Gakamba yasabye Abajyanama ko babakemurira ikibazo cy’umuhanda, n’icyamazi ndetse n’icyumuriro w’amashanyarazi.

Yagize ati: “Ubwo ubuyobozi bwatekereje ku bibazo by’uyu muhanda wenda n’ikimenyetso cyiza ko nawo uzakorwa, gusa hari imwe mu midugudu idafite amazi n’amashanyarazi usanga iri mu bwigunge nk’uwa Gisenyi na Gacyamo iri mu Kagari ka Kibirizi, baramutse babonye ibyo bintu uko ari 2 iterambere baba barigezeho cyane.”

Icyumweru cy’Umujyanama cyaherukaga umwaka ushize wa 2024 cyasize hubatswe hanasanywe ibikorwa remezo birimo ibiro by’Utugari hakemuwe kandi ibibazo byabaturage byari byaragejejwe ku Nama Njyanama.

(Inkuru ya Habimana Ramadhan/ Bugesera)

Comments are closed.