Itsinda ry’Abatoza bashya b’Amavubi bamenyekanye

1,186

Umunya-Algeria Adel Amrouche yagizwe Umutoza Mukuru w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ’Amavubi’. Asimbuye Umudage Torsten Spittler.

Kuri iki Cyumweru, tariki ya 2 Werurwe 2025, ni bwo Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), ryatangaje abatoza bashya b’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda.

Adel Amrouche azungirizwa na Eric Nshimiyimana wari umaze imyaka 10 atagaragara muri iyi kipe, gusa akaba yatozaga Ikipe y’u Rwanda y’Abatarengeje imyaka 20. Undi bazakorana ni Umudage Dr. Carolin Braun, wabanye na Amrouche mu Ikipe y’Igihugu ya Botswana.

Adel Amrouche azungirizwa na Eric Nshimiyimana wari umaze imyaka myinshi ataboneka mu ikipe nkuru y’igihugu

Amrouche wahawe akazi, yari umwe mu mpuguke eshanu zikorana na Arsène Wenger wahoze atoza Arsenal yo mu Bwongereza, mu bijyanye no kureba icyakorwa ngo amashyirahamwe ya ruhago hirya no hino ku Isi akomeze kuzamura impano z’abakiri bato no kubaka amashuri y’uyu mukino.

Uyu mugabo uzwi cyane mu karere, yamenyekanye bwa mbere atoza u Burundi mu 2007-2012, agira uruhare mu kohereza abakinnyi barenga 15 ku Mugabane w’u Burayi barimo Papy Faty na Saido Ntibazonkiza.

Amrouche yahesheje Kenya irushanwa rya CECAFA ya 2014, yatwaye anatsinze u Rwanda inshuro ebyiri, mu gihe yanajyanye Tanzania muri CAN iheruka akoresheje ikipe y’abakinnyi bakiri bato kurusha abandi bose bari muri iryo rushanwa.

Ni umutoza kandi ufite License ya UEFA Pro. Ni we wari ushinzwe gutoza abandi batoza bo mu Bubiligi, dore ko abarimo Luc Eymael wanyuze mu Rwanda na bo batojwe na we.

Azatangira Akazi mu minsi 20 iri imbere ubwo Amavubi azaba ahatanira gushaka l itike y’Igikombe cy’Isi aho tariki ya 17 Werurwe azakira Nigeria, ndetse na Lesotho tariki 24 Werurwe. Imikino yombi izabera kuri Stade Amahoro.

Eric Nshimiyimana wigeze gukinira ikipe y’Igihugu Amavubi yagizwe umutoza wungirije

Comments are closed.