Rayon Sport yaraye itaye abiri bituma APR FC yatsinze Police FC iyihumekera mu bitugu

1,209

Kuri iki Cyumweru, kuri Kigali Pelé Stadium habereye imikino ibiri isoza umunsi wa 19 wa shampiyona, aho APR FC yahatsindiye Police FC 3-1, Rayon Sports ikahanganyiriza na Gasogi United 0-0.

Yari imikino ibiri ifite icyo ivuze kuri Rayon Sports na APR FC zikurikirana ku rutonde mu myanya ibiri ya mbere, mbere yuko zihura tariki 9 Werurwe 2025.

Ku isaha ya saa moya z’umugoroba APR FC ibifashijwemo na Hakim Kiwanuka, watsinze igitego hakiri kare ku munota wa karindwi ku ikosa ryakozwe na Abedi Bigirimana ananirwa gukuraho umupira, yatangiye umukino neza hakiri kare.

Nubwo yari ibonye igitego kare ariko Police FC iminota yakurikiyeho mu mikinire yakinaga neza, ariko kubona izamu bikaba ikibazo. Iyi kipe yabaye nk’iyiharira igice cya mbere kurusha APR FC ariko mu gice cya kabiri ku munota wa 47 yatsinzwe igitego cya kabiri na Djibril Cheick Ouatarra, nyuma y’umupira wari uvuye muri koruneri maze umunyezamu Niyongira Patience awukuyemo usanga uyu Munya-BrukinaFaso awushyira mu izamu.

Ku munota wa 57 APR FC yihariye igice cya kabiri, yabonye penali nyuma yuko Issa Yakubu agushije Denis Omedi mu rubuga rw’amahina, maze iterwa neza na Djibril Cheick Ouatarra atsinda igitego cya gatatu cyari icya kabiri cye.

APR FC mu bihe bitandukanye yagiye isimbuza aho abakinnyi nka Hakim Kiwanuka, Mahmadou Lamine Bah, Nshimirinana Ismael Pitchou, Ouatarra Djibril Cheick bavuyemo hakajyamo Mamadou Sy, Niyibizi Ramadhan, Dushimimana Olivier na Dauda Yussif.

Police FC na yo yakuyemo abakinnyi nka Byiringiro Lague, Muhadjili Hakizimana na Bigirimana Abedi hajyamo abarimo Chuckwuma Odili na Djibrine Akuki, maze ku munota wa 90 ibona igitego cyatsinzwe na Msanga Henry ku mutwe, maze mu minota ine y’inyogera inabona penaliti yatewe na Mugisha Didier, ariko umunyezamu Ishimwe Pierre akayikuramo. Umukino warangiye APR FC itsinze 3-1.

Mbere y’uyu mukino Rayon Sports yari yanganyije na Gasogi United 0-0, ibyatumye kuri ubu iri ku mwanya wa mbere n’amanota 42 mu gihe APR FC iyikurikira n’amanota 40, bivuze ko ikinyuranyo gisigaye ari amanota abiri mu gihe aya makipe yombi azakirana tariki 9 Werurwe 2025.

Indi mikino yabaye ku munsi wa 20 Kiyovu Sports yatsinze Gorilla FC 3-1, Muhazi United itsinda Etincelles FC 1-0, Marine FC itsinda Mukura VS 3-1, AS Kigali itsinda Musanze FC 2-1 mu gihe Vision FC yatsinzwe na Rutsiro FC 2-1.

Comments are closed.