Ukwishyira hamwe kw’abanga u Rwanda ntibiduhindura abanyabyaha – Minisitiri Utumatwishima

611

Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco Abdallah Utumatwishima yahumurije urubyiruko n’abandi batangiye gutekereza ko abanyarwanda ari babi, akaba ari yo mpamvu ibihugu bikomeje gufatira u Rwanda ibihano, bityo bakibwira ko igihugu kiri kugana ahabi.

Mu nyandiko yanyujije ku rubuga rwe rwa X, Utumatwishima yagize atu “Uko amakuru agenda atugeraho, cyane ajyanye n’ibihano (sanctions) kuri twe, urubyiruko mufite uko mubyakira gutandukanye.

Yavuze ko ku ruhande rumwe hari abatangiye kugira impungenge zivanze n’ubwoba bagira bati imirimo iragiye (jobs) y’abakoraga muri NGOs, ibiciro ku masoko biziyongera,…akemeranya na bo ko gutakaza akazi nta wabyishimira.

Ikindi kandi, yavuze ko hari n’abatangiye kuvuga ngo ariko ko bose bihuje mu kuduhana, ubwo bose baratwanga? Aho twe ntitwaba turi babi?

Hari ngo n’abatangiye kwibaza ngo ese ubu bizarangira ryari? Kuva 1959 (ivangura n’amacakubiri byakorewe Abatutsi), 1994 (Jenoside yakorewe Abatutsi), 2025 (Ivangura n’ubwicanyi bikorerwa Abatutsi muri #Kivu).

Aha rero, yavze kuri bamwe bagira bati “ko abayobozi byananiye bari kujya kwa Grand-Frère bakamwereka proposal yo kumuha ibirombe by’amabuye y’agaciro (mineral deals), twebwe (u #Rwanda) ubwo tuzajyanayo iki?”

Aha acaga amarenga ku bayobozi ba Congo bagenda basezeranya ibihugu bikomeye nka Amerika kubiha ibirombe by’amabuye y’Agaciro kugira ngo bakunde bafatire u Rwanda ibihano.

Aha ariko Utumatwishima yagize ati “Mu by’ukuri, U #Rwanda turi Abadaheranwa, inzara n’ubujyahabi byaturuka ku batatwumva cyangwa abirengagiza ukuri ntibizatugamburuza. Mukomeze kwerekana ukuri kwacu nta kudohoka.”

Yongeyeho kandi ati “Ntabwo u #Rwanda turi babi. Ukwishyira hamwe kw’abanga u #Rwanda ku nyungu bahuriyeho, ntibiduhindura abanyabyaha. Ukuntu bashaka amabuye y’agaciro birenze kure kurengera uburenganzira bw’abavuga i #Kinyarwanda muri #Kivu. Ukuri k’u #Rwanda kubangamiye #deals za benshi. Nituramuka turetse gusobanura no kurwanira ukuri kwacu bizagira ingaruka no ku bazadukomokaho bose.”

Yibukije kandi ko Ingengabitekerezo ya Jenoside cyane yibasira abiswe #Abatutsi ari umugambi wacuzwe imyaka myinshi.

Yagize ati abakomeza kuyikongeza bakomeje kurererwa mu mashyamba ya #DRC no mu bihugu by’Iburayi (musome tweets za Jambo ASBL n’abayibamo murebe). Kurwanya iyi ngengabitekerezo ni forever(iby’iteka).”

Ikindi kandi yagize ati “Mu nama y’amabuye ho ntabwo tuzajyayo. Ariko abitwaza amabuye bazatsindwa n’umutima n’urukundo hagati yacu Abanyarwanda n’urukundo dukunda Perezida wacu.”

Yakoresheje imvugo nk’iherutse kugarukwaho na Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku bijyanye n’amakarita maze agira ati “Hari umwe uherutse kumbwira ngo: “Maze ucishe make dore nta mbaraga ufite (you don’t have the cards), bati nutwubaha ugasinya deal tukweretse uraba ubonye imbaraga (with us, you will have the cards).”

Aba rero ngo yabakuriye inzira ku murima abereka ko u Rwanda rufite Paul Kagame ruhagaze rwemye, agira ati “Twebwe we have our cards in @PaulKagame. Nta ntambara igomba kudutera ubwoba.”

(Src:Kigalitoday)

Comments are closed.