Rusizi: Batanu bakekwaho gutema inka z’abandi batawe muri yombi
Abaturage 5 batandukanye bo mu Mudugudu wa Buganzo, Akagari ka Butanda, Umurenge wa Butare, Akarere ka Rusizi, bababajwe no kubyuka bagasanga inka zabo zatemwe imirizo, zimwe zanatemwe amatako, 5 bakekwa bakaba bahise batabwa muri yombi.
Bavuga ko inka zabo zatemanywe ubugome bukomeye kuko basanze imirizo yatemwe hafi yose, zimwe mu kuyitema bikanagera ku matako y’inka, barangiza zimwe imirizo bakayicamo kabiri, ibice bimwe bakabitwara ibindi bakabisiga aho, bakaba bafite impungenge ko zitazakira.
Icyoyanditse Eric w’imyaka 24 yavuze ko abana n’iwabo, akaba yari yashakishije amafaranga 570 000 agura ikimasa, aracyorora ngo mu mezi ari imbere azakigurishe acyungukemo , ubu bamuhaga amafaranga 670 000 akayanga.
Ati: “Nabyutse mugitondo, ngiye kujya kwahira ubwatsi bwazo kuko hari iyo yanjye n’iy’iwacu, mama na we wari wabyutse ambwira ko abonye umurizo imbere y’umuryango ugana mu ruganiriro, kuko jye nari naciye mu wo mu gikari [……] dusanga ikimasa cyanjye bagiciye umurizo hafi ya wose.’’
Avuga ko ubwo bari bakibivugaho mu rugo iwabo, bumvise amakuru akwirakwira ko hari n’abandi 4 muri uwo Mudugudu izabo zatemwe gutyo, babimenyesha ubuyobozi bw’Umudugudu,hategurwa inama ubuyobozi bw’umurenge n’inzego z’umutekano ku rwego rw’akarere ngo icyo kibazo kiganirweho.

Umwe mu batuye uyu Mudugudu, yavuze ko mu bafashwe harimo umugabo usanzwe afite imyitwariye mibi, wari wiriwe avugira mu kabari kari hafi aho ko ku wa 7 Werurwe hari bufungwe abantu benshi, ababyumvaga bakayoberwa ibyo ari byo, akavuga ko ari amarenga ashobora kuba yaracaga y’ubwo bugizi bwa nabi bari gukora.
Ati: “Yatawe muri yombi n’abandi 4, tukizera ko azabisobanura imbere y’ubutabera kuko amagambo yavuze kumanywa, nijoro inka zigatemwa kuriya, hashobora kuba hari umugambi we n’abo bari bafatanyije bateguraga, bashyize mu bikorwa wo gutema inka z’abaturage kuriya, tugasaba ko icyaha nikibahama bazaziriha.’’
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Butare, Ntawizera Jean Pierre, avuga ko aho amakuru y’ubu bugizi bwa nabi amenyekaniye, ubuyobozi n’inzego z’umutekano bihutiye kuganira n’abaturage bose b’aka kagari, barabahumuriza.
Ati: “Mu batawe muri yombi harimo umugabo usanzwe yarigize igihazi muri kariya Kagari, umaze kuva muri Transit Center inshuro 5 zose kubera imyitwarire ye mibi, wari wavugiye mu kabari ko kuri uyu wa 7 Werurwe muri aka Kagari hari bufungwemo abantu benshi.
Kimwe n’abo dukeka ko bakorana, bahise bafatwa, ubu bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kamembe mu rwego rw’iperereza.”
Yasabye abaturage gutegereza ikizagaragazwa n’ubutabera, anabizeza ko ubuyobozi bw’umurenge bugiye gukurikirana izo nka mu kuzivuza. Byaduhaye isomo rikomeye ryo kurushaho gukaza ingamba z’umutekano.
Abaturage basabwe kwirinda ibikorwa bibangamira ituze rya rubanda n’ibyabo, bakanatanga amakuru kare k’uwo babonaho imyitwarire yaganisha ku cyaha.

Comments are closed.