Abayobozi ba SADC bategetse ko ingabo zabo zari muri DRC zitaha

1,439

Abayobozi b’ibihugu bya SADC byari byarohereje ingabo zabo gufasha ingabo za FADCongo mu rugamba ihanganyemo n’umutwe wa M23 bategetse ko izo ngabo zitaha

Abakuru b’ibihugu bya SADC bari barohereje abasirikare babo kujya gufasha ingabo za Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo gutsimbura no kwirukana umutwe wa M23, bamaze gutegeka isozwa ry’ubwo butumwa ndetse abasirikare babo bari muri DRC bataha vuba na bwangu.

Uyu mwanzuro wafatiwe mu nama yahuje abakuru b’ibihugu bya SADC yabaye mu buryo bw’ikoranabuhanga (Video Conference) yari iyobowe na Perezida wa Zimbabwe Emmerson Munangagwa akaba ari nawe uyoboye uno muryango, yitabirwa na João Lourenço wa Angola, Samia Suluhu Hassan wa Tanzania, Lazarus Chakwera wa Malawi na Hakainde Hichilema wa Zambia ndetse na Felix Tshisekedi wa DRC.

Aba bayobozi bavuze ko bahangayikishijwe n’umutekano muke ukomeje kuba mu gihugu cya Congo ndetse bahamagarira perezida Felix Tshisekedi wa DRC kugana inzira y’ibiganiro n’abo yita umutwe w’iterabwoba kuko mu bigaragara inzira y’intambara imeze nk’igoranye kuva umutwe wa M23 wakwigarurira umujyi wa Goma na Bukavu kuko byakomeje kubagora kubona iby’ibanze byatuma bakomeza urugamba.

Uyu muryango ugizwe n’ibihugu 16, ariko si byose byari byohereje ingabo zabo muri DRC kuko Tanzaniya, Afrika y’Epfo, na Malawi aribyo byonyine byohereje ingabo zabo, hari mu mpera z’umwaka wa 2023.

Mu mezi make ashize, ingabo z’ibi bihugu zagiye zitakaza abasirikare batari bake cyane cyane mu gihe habaga imirwano yo kwigarurira umujyi wa Goma, icyo gihe abasirikare bagera kuri 14 ba Afrika y’Epfo barishwe, abandi bagwatirirwa mu mujyi wa Goma kugeza ubwo habayeho ubwumvikane ku mpande zombi bakaza gucyurwa iwabo.

Comments are closed.