Amarangamutima y’Abanyamujyi nyuma yo kumenya ko bazasurwa na Perezida muri Wikendi

335

Ibiro by’umukuru w’igihugu n’umujyi wa Kigali bimaze kwemeza ko Perezida wa Repubulika Paul Kagame azaganiriza abatuye umujyi wa Kigali muri wikendi.

Kuri uyu wa gatandatu taliki ya 15 Werurwe 2025, biteganijwe ko perezida wa Repubulika azasura abaturage bo mu mujyi wa Kigali, akagirana nabo ikiganiro ndetse agasubiza na bimwe mu bibazo bazaba bamushyikirije nk’uko asanzwe abikora iyo yasuye abaturage bo mu gace runaka mu gikorwa kizwi nka Citizen outreach.

Nk’uko byatangajwe n’umujyi wa Kigali bigashimangirwa n’ibiro bya Perezida wa Repubulika, biteganijwe ko Perezida Kagame azakirirwa mu Karere ka Kicukiro kuri site ya Gahanga.

Bamwe mu baturage bakimara kumva iyo nkuru, babwiye umunyamakuru wacu ko bishimiye iyo nkuru detse ko biteguye kuzamwakirana ubwuzu, uwitwa Muzungu Pascal ucururiza mu isoko rya Kicukiro Centre yabwiye indorerwamo ko anezerewe no kuzongera gusurwa na Perezida, ati:”Ndumva nezerewe, twamuherukaga umwaka ushize ubwo yari arimo kwiyamamaza, tuzamushimira byinshi amaze kutugezaho twe nk’abanyamujyi”

Uwitwa Dancila utuye i Nyamirambo yabwiye indorerwamo.com ati:”Nta kindi kizaba kinjyanyeyo atari ukumushimira, ubwo yari arimo yiyamamaza yatwemereye umuhanda hano mu Gitega, none irimo kubakwa, ndete ubu hari iyamaze kurangira, ni uwo gushimirwa, atugize abasirimu, atuvanye mu ivumbi ryo mu cyi, no mu byondo byo mu itumba”

Imihanda yari iy’ibitaka i Nyamirambo iri kubakwa
Imyinshi muri yo yararangiye ubu ni nyabagendwa

Undi muturage twasanze Nyabugogo ateze imodoka, avuga ko akimenya iyi nkuru yiyemeje kurara i Kigali akazataha i Rubavu kuwa gatandatu nyuma yo kwirebera Perezida akamushimira, yatubwiye ati:”Jye ntaha mu Karere ka Rubavu, mu murenge wa Busasamana, ejo bundi ubwo abakongomani batumishagaho ibisasu, nabonye amaboko y’ingabo zacu, byari bikomeye, ibyo ngomba kubimushimira, icyampa nkazahabwa mikoro ngo mbimwibwirire”

Perezida wa Repubulika yaherukaga gusura abanya Kigali ubwo yari mu bikorwa byo kwiyamamaza, hari mu mwaka ushize wa 2024.

Comments are closed.