Umutoza Meggy mu bu komisiyoneri bwo gushakira amanota Kiyovu Sport

2,566

Hari amajwi yari ay’ibanga yagiye hanze yumvikanisha umutoza wungirije wa Muhazi ari gusaba umwe mu bakinnyi ba Musanze FC gushakira amanota n’intsinzi ikipe ya Kiyovu sport.

Kuri uyu wa mbere hagiye hanze amajwi y’umutoza wungirije mu ikipe ya Muhazi United Bwana Mugiraneza Jean Baptiste uzwi nka Meggy ari gusaba umukinnyi wa Musanze FC amusaba gufasha ikipe ya Kiyovu sport igatsinda umukino wayo yari ifitanye n’iyo kipe ya Musanze.

Uyu mugabo wakanyujijeho muri ruhago mu makipe atandukanye no mu ikipe y’igihugu Amavubi, ndetse benshi bari baziho ubunyangamugayo, yumvikanye abwira myugariro wa Musanze Bwana Shaffy amusaba gufasha Kiyovu sport gutsinda umukino kuko ikipe ya Kiyovu yamwijeje kuzayitoza umwaka utaha kandi ko atayitoza iri mu cyiciro cya kabiri, nyuma ariko uyu myugariro wa Musanze ukomoka mu gihugu cya Uganda akamubera ibamba akamubwira ko ari mu gisibo adashobora kwijandika mu bintu nk’ibyo.

Muri ayo majwi bivugwa ko yafashwe mbere y’umukino wagombaga guhuza Musanze FC na Kiyovu sport iri kurwana no kuva mu myanya ya nyuma ku buryo ishobora kumanuka mu cyiciro cya kabiri, bwana Miggy aragira ati:”…nari ndi kukubwira ko mfite Pre Contract yo kuzatoza Kiyovu umwaka utaha…., kandi ntabwo najya gutoza Kiyovu iri mu cyiciro cya kabiri, kandi turi gukora ibishoboka byose kugira ngo Kiyovu sport igume mu cyiciro cya mbere, kandi umwaka utaha tuzaba turi kumwe, subizi ko ntajya mbeshya wa mugabo we? uramfasha iki rero, kandi urabizi Drogba simukunda, urabizi ibintu yankoze nawe ibyo yagukoze urabizi…

Muri iki kiganiro, uyu Shaffy utigeze amuhakanira byeruye, yamwibukije gusa ko ari mu kwezi kw’igisibo mu basilamu, yagize ati:”Ikibazo ni igifungo ndimo, swaum…” ariko Meggy yakomeje amutitiriza anamubwira ko yateguye kuvugana n’undi witwa Shoulin, ati:”Rero sinzi icyo wamfasha, nashakaga kuvugana nawe ndetse, Shoulin na Gasongo, Gasongo we ni inshuti yanjye ndamwizeye 100%, sinzi ikintu rero wamfasha wa mugabo we

Mugiraneza Miggy ari gushakira amanota Kiyovu Sport akoresheje abakinnyi b’amakipe ahura na Kiyovu Sport

Twibutse ko Shaoulin ari umuzamu wa Musanze FC, ibi Bwana Meggy akaba yabisabaga abakinnyi ba Musanze ngo bitsindishe kugira ngo ikipe ya Kiyovu Sport itamanuka mu cyiciro cya kabiri.

Amakuru ava i Musanze avuga ko aya makuru abayobozi baje kuyamenya mbere, ndetse bakumira hakiri kare ku buryo uwo mukino warangiye Musanze inyagiye Kiyovu sport ibitego bitatu ku busa.

Ibi bije bishimangira ibyo abakunzi ba ruhago bari bamaze iminsi bavuga ko nyuma y’aho Kiyovu Sport ibonye abayobozi bashya, ubu bari gukora ibishoboka byose ngo buri mukino bafite bawutsinde kugira ngo bave munsi y’umurongo utukura, amakuru akavuga ko abayobozi ba Kiyovu Sport bari kunyura kuri bamwe mu bakinnyi b’ikipe baba bagomba guhura nayo ndetse bikavugwa ko bari no kunyura kuri bamwe mu basifuzi batari inyangamugayo, bamwe bakaba baragiye babibona muri imwe mu mikino ya Kiyovu sport.

Comments are closed.