Nyagatare: Inzobere z’abaganga mu Ngabo na Polisi by’u Rwanda batangiye kuvura abaturage

1,140

Abatuye mu Karere ka Nyagatare, bavuga ko bashimishijwe cyane n’uko inzobere z’abaganga bo mu Ngabo na Polisi by’u Rwanda, batangiye kubaha serivisi zo kuvura indwara zitandukanye muri aka Karere, muri gahunda y’ibikorwa by’inzego z’umutekano bigamije iterambere n’imibereho myiza y’abaturage. 

Ibi bikorwa by’ubuvuzi, byatangirijwe ku rwego mu gihugu ku bitaro bya Gatunda mu Karere ka Nyagatare, aho byitabirwa na Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana, inzego z’umutekano (Ingabo na Polisi) n’abandi bayobozi mu nzego zitandukanye. 

Indwara aba baturage batangiye kuvurwa n’izi nzobere harimo indwara z’amagufwa n’ingingo, indwara z’abagore, indwara z’amatwi, amazuru n’ubuhumekero, indwara z’amaso n’amenyo n’izindi zirimo iz’uruhu ndetse n’indwara z’imyanya y’inkari n’imyororokere y’abagabo. 

Uretse ku bitaro, izi nzobere zizanakorera ku bigo nderabuzima birimo n’ibikorana n’ibi bitaro bya Gatunda, birimo icya Muhambo, Nyarurema, Rukomo, Cyondo, Nyagahita, Kabuga, Mimuli na Katabagemu. 

Ni gahunda abatuye i Nyagatare bishimiye cyane kandi ngo na bo biteguye gukomeza ubufatanye n’izi nzego.

Ibi bikorwa bifite insanganyamatsiko igira iti “Ubufatanye bw’abaturage n’inzego z’umutekano mu kwizihiza kwibohora 31 n’imyaka 25 y’imikoranire na Polisi y’u Rwanda, byanatangirijwe hirya no hino mu gihugu. 

(src: RBA)

Comments are closed.