Leta y’u Rwanda imaze guhambiriza aba Diplomates b’Ububiligi

3,049

Leta y’u Rwanda imaze guhambiriza abakozi bakoraga mu biro bya ambassade y’Ububiligi hano i Kigali, bahabwa amasaha 48 angana n’iminsi ibiri kuba bamaze kuzinga utwangushye bagasubira iwabo.

Binyuze mu itangazo rya minisiteri y’ububanyi n’amahanga mu Rwanda, Leta y’u Rwanda imaze gutangaza ko yirukanye aba dipolomates b’igihugu cy’Ububiligi bari basanzwe bakorera muri ambasade y’icyo gihugu i Kigali mu Rwanda.

Mu itangazo rigiye hanze kano kanya kuya 17 Werurwe 2024, rivuga ko abakozi ba ambassade y’Ububiligi i Kigali bahawe amasaha 48 gusa bakaba batakibarizwa ku butaka bw’u Rwanda.

Ibi bibaye nyuma y’aho kuri iki cyumweru taliki ya 16 Werurwe, perezida Kagame yanenze imikorere y’icyo gihugu n’uburyo cyagiye cyivanga mu kibazo cy’u Rwanda na DRC, ndetse Perezida Paul Kagame akavuga ko ibibazo byose u Rwanda n’akarere bifite byatewe n’icyo gihugu cyakolonije u Rwanda.

Muri iryo jambo Perezida Kagame yavuze Ububiligi aribwo bwagiye bukangurira ibindi bihugu byo kumugabane w’u Burayi gufatira u Rwanda ibihano gishinjwa kuba gifasha umutwe wa M23 umaze imyaka urwana na Leta Congo.

Perezida Kagame ati:”Ubwo ni u Bubiligi mvuga kandi ndaza kubwihanangiriza, u Bubiligi bwishe u Rwanda bukica n’Abanyarwanda mu mateka. Aya yose arenze mu myaka 30 gusa, bukaba butugarukaho abasigaye bukabica. Twarabihanangirije kuva cyera, turaza kubihanangiriza n’ubu.

Yakomeje ati: Ndavuga abo birwira batwiruka inyuma, badukoronga, ariko twebwe byatunanira? Aba batunanira? Hari ibintu byacu bimwe baza kugomba kwigomwa bakaduha amahoro. Ndabivuga mbateguza ariko nteguza namwe Abanyarwanda, ngo iyi myaka yose tumaze kuri uru rugamba rwacu, turashaka kuba Abanyarwanda, ntabwo dushaka kuba Ababiligi. Abanyarwanda bitarajyamo ko dukwiriye kuba Abanyarwanda, tudakwiriye kuba aba bandi badukolonije, ni ukubyiyuhagira bakatuvaho.”

Kugeza ubu ntiharamenyekana icyo u Bubiligi buri bukore nyuma ya kino cyemezo cya Guverinoma y’u Rwanda, gusa kuri uyu wa mbere i Buruseri hateganijwe inama y’ibihugu bigize ubumwe bw’Uburayi, bikaba bivugwa ko Ububiligi buri busabe uwo muryango gufatira ibihano bikakaye bamwe mu bategetsi b’u Rwanda.

Umubano w’u Rwanda n’ububiligi umaze igihe utifashe neza, kuko icyo gihugu cyagiye cyanga kwakira ambasaderi w’u Rwanda kimushinja kuba hari ibyo ashinjwa na Congo, ariko uwo mubano waje kuyuka nyuma y’aho M23 ifatiye Goma na Bukavu.

Comments are closed.