Hari impungenge ko amagambo ya Ndayishimiye ashobora kongera gusubiza ibintu habi.

Mu ijambo Ndayishimiye yagejeje ku bakirisitu b’itorero Vision de Jésus-Christ tariki ya 16 Werurwe, yashinje u Rwanda kuba intandaro y’amacakubiri ashingiye ku moko mu Burundi kuva mu 1959 no muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuva mu 1996.
Ati: “Murumva mu Burundi twazaniwe ibibazo mu 1959, bivuye ku byabaye mu Rwanda. Abakongomani na bo byabaye nyuma ya 1996, bazaniwe ibibazo n’ibibaye mu Rwanda. None ibihugu byacu bijye bibona ibyo bibi byose bivuye mu Rwanda? Na bo nibakemure ibibazo byabo, bareke kwinjira mu byacu. Twebwe mu Burundi nta Muhutu n’Umututsi, turi Abarundi. Niba bo bayoborera ku bwoko, ibyo birabareba.”
Uyu Mukuru w’Igihugu yagaragaje ko u Burundi buri mu bihe byiza, kuko ngo “Isi yakanuye, ntikigendera ku mabwire”, ijya kwirebera ibiri kubera muri RDC, abwira abakirisitu bateraniye muri uru rusengero ko iki kibazo gishobora kurangirana n’igisibo cy’iminsi 40.
Yongeye gushinja u Rwanda kugira umugambi wo gutera u Burundi, gusa ngo ntibizakunda kuko bufite ingabo zigaragara n’izitagaragara, yifashisha ubutumwa buri muri Bibiliya mu gusobanura ijambo rye.
Ati: “Erega ibyo barota ngo baratera u Burundi ni ibisazi, njye mbyumva nk’ibisanzwe. Numvise bavuga ngo ‘Urumva, ingabo z’u Rwanda zirakomeye’. Uuuh! Iyo muba muzi nanjye ingabo mfite. Iyo baba bari bazi ingabo mfite. Bazimenye bate bataganira n’Imana ngo ibereke?…U Burundi bufite ingabo, iziboneka n’izitaboneka, burarinzwe.”
Icyakora Perezida Paul Kagame yaherukaga gutanga icyizere cy’uko u Rwanda n’u Burundi bishobora kwiyunga.
Ku Cyumweru gishize ubwo yari muri BK Arena yagize ati: “Ba bandi badukolonije, u Rwanda, u Burundi na RDC barabanje bashyira hamwe ibyo bihugu byombi bindi ngo nabyo birwanye u Rwanda. Ariko ibyo biragenda bijya ku ruhande bisobanuka.”
Yunzemo ati: “Sinshaka kubitindaho turagenda dushaka kubana neza na bamwe muri abo babiri mvuze.”
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb Olivier Nduhungirehe mu cyumweru gishize na we yari yanditse ku rubuga rwe rwa X ko “u Rwanda n’u Burundi biri mu nzira nziza yo guhagarika ubushyamirane no kumvikana, mu gihe ibiganiro bikomeje hagati y’abayobozi bo mu bihugu byombi.”
Kuri ubu hari impungenge z’uko amagambo ya Ndayishimiye ashobora kongera gusubiza ibintu irudubi.
(Habimana Ramadhan)
Comments are closed.