Ni iki cyakurikiyeho nyuma y’aho Perezida Kagame yemereye Dj Ira ubwenegihugu?

1,669

Kuri uyu wa Kabiri, abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Dj Ira yagaragaje ko yatangiye urugendo rwo kuzuza ibisabwa kugira ngo abone ubwenegihugu bw’u Rwanda.

DJ Ira, yavuze ko ku wa Mbere tariki 17 Werurwe 2025, hataruzura amasaha 24 Umukuru w’Igihgu Paul Kagame amwemereye ubwenegihugu, yahamagawe n’abakozi bo mu biro bishinzwe abinjira n’abasohoka, maze bakamubwira ngo aze yuzuze ibisabwa.

Yagize ati: “Nari mu rugo ndahamagarwa, bambaza amazina, bansaba kujya kuri Immigration, nshitseyo, vyari ibintu bidasanzwe nahabonye urukundo kuva ku mu securite, bose bati’felicitation Dje ejo twarakubonye”.

Akomeza avuga ko bamwakiriye neza cyane bamwereka ibisabwa, nawe arabitanga bityo ko mugihe gito aza kuba abonye ubwenegihugu.

DJ Ira yageze mu Rwanda mu 2015 ubwo yari asoje amashuri yisumbuye, azanywe na DJ Bisoso na we usanzwe ari umwe mu bavanga imiziki unabimazemo igihe kinini, ndetse akaba na mubyara we ari na we wamufashije kwinjira mu mwuga wo kuvangavanga umuziki.

Ku cyumeru tariki 16 Werurwe, ubwo Perezida Kagame yahuraga n’abaturage muri BK Arena, ni bwo DJ Ira yahawe ijambo agashima uburyo u Rwanda ruyobowe, kandi ruha amahirwe abanyarwanda n’abanyarwandakazi nta vangura, ndetse n’abashyitsi barugana. Yavuze ko u Rwanda yarugiriyemo umugisha, maze aherako asaba Perezida Kagame ubwenegihugu.

Perezida Kagame yarabumwemereye, amubwira ko agomba kuzuza ibisabwa maze ababishinzwe nabo bakabishyira mu bikorwa.

Dj Ira ni umuhanga mu kuvanga imiziki, nubwo yamamaye cyane kuri iryo zina ry’akazi, ubusanzwe yitwa Iradukunda Grace Divine.

Comments are closed.