USA: NI IKI KIGIYE GUKURIKIRA IZAMURWA RY’IMISORO Y’IBINJIZWA MURI IKI GIHUGU?

Hatangajwe ibiciro bishya by’imisoro; Ariko se ni iki kigiye gukurikiraho?
Perezida wa Leta zunz Ubumwe za Amerika, Bwana Donald Trump, yavuze ko kuva abaye umukuru w’icyo gihugu, yatangaje ukwigenga mu bukungu bw’iki gihugu. Ibi yabivugiye mu busitani bwo muri ehite house, ingoro y’umukuru w’icyo gihugu, avuga ko agiye kuzamura umusoro ku byinjira mu gihugu cye biturutse hanze.
Ikigereranyo kigaragaza ko nibura hiyongereyeho 10% ku misoro yari isanzwe itangwa ku bicuruzwa byinjira muri iki gihugu, Ubushinwa n’ibihugu byo ku mugabane w’Iburayi, biri imbere mu byazamuriwe umusoro ku kigero cyo hejuru.
Ubwongereza buri mu bihugu byarakajwe cyane n’iki cyemezo, dore ko nko ku modoka zizajya zisora 25% . N’ubwo Trump avuga ko uyu musoro utaziyongera ku wari usanzwe utangwa, ahubwo habayeho kuzamura uwari uhari, Keir Stammer minisitiri w’intebe w’Ubwongereza, avuga ko na mbere y’uko bitangazwa yari yaratangiye ibiganiro byo kureba ko ahubwo igihugu cye cyagabanyirizwa umusoro, n’ubwo byabaye nko kuburana urwa ndanze. Nyuma y’ibi, Ubwongereza buvuga ko nabwo bwiteguye kugerera Leta zunze Ubumwe za Amerika mu keba bagerewemo bidatinze.U

IBINDI BIHUGU BIRAZA KUBYIFATAMO GUTE?
U bushinwa bwazamuriweho 34%, Koreya y’Epfo 25%, Ubuhinde: 26%, Vietnam: 46%, Taiwan: 32%, Japan: 24%, Thailand: 36%, Ubusuwisi: 31%, Indonesia: 32%, Malaysia: 24% na Cambodge: 49%.
Abahanga benshi baremeza ko bimwe mu bigo byari bifite ibikorwa by’ubucuruzi muri iki gihugu, bigiye guhura n’imbogamizi mu kugurisha ibicuruzwa byabyo muri Amerika. Ibi biraza kuzamura ibiciro bitume idorari rya Amerika rikomera, andi mafaranga agaciro kayo kagabanuke, ibishobora kugira ingaruka zikomeye z’ubukungu.
Comments are closed.