Nyamashejke: Ikamyo yari itwaye amavuta yo guteka yahiriye mu nzira

1,784

Imodoka y’ikamyo ya rukururana RAD 923/RL 2071 yavaga mu Bugesera yerekeza mu mujyi wa Rusizi itwaye amajerikani 2100 by’amavuta y’ubuto yo guteka, itwawe na Ndahimana Elam w’imyaka 59 yahiriye mu Karere ka Nyamasheke irakongoka.

Umwe mu bari bahari irimo gushya wanagerageje kuzimya afatanyije n’abandi bikanga, yabwiye Imvaho Nshya ko wari umuriro ukaze ku buryo kuwuzimya byananiranye barayireka irashya irakongoka.

Ati:“Yageze mu Mudugudu wa Nyagacaca, Akagari ka Muhororo, Umurenge wa Kirimbi, Akarere ka Nyamasheke umuriro uturuka mu mapine inyuma kuri kontineri yayo irashya irakongoka, tugerageza kuzimya biranga, bazana na twakizimyamoto duto biranga, na polisi izana ya modoka yayo izimya biranga, tubuze uko tugira turayireka irashya irakongoka.

Mugenzi we bari kumwe na we ati:“Amahirwe umushoferi yagize ni uko yabonye icy’inyuma gihiye acomora icy’imbere aragitwara,nticyagira icyo kiba na we arokoka atyo”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kirimbi, Habimana Innocent yavuze ko icyateye iyo nkongi kitamenyekanye.

Ati:”Nta wamenye icyateye iyo nkongi. Ubutabazi bwa Polisi n’ubw’abaturage bwose bwakozwe biranga birananirana barayireka irashya irinda ikongoka. Yari yikoreye amajerikani 2100 y’amavuta y’ubuto yo guteka. Polisi yazanye za modoka zayo zizimya,uko zizimya umuriro ukarushaho kwiyongera, icyo gice cyashyaga barakireka kirashya kirarangira.

Comments are closed.