Hongriya cyanze gufata minisitiri Netanyahu gihitamo kwikura muri ICC

1,324

Guverinoma ya Hongiriya yatangaje ko yavuye mu bihugu bibarizwa mu Rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC), nyuma yo kwanga guta muri yombi Minisitiri w’Intebe wa Isiraheli Benjamin Netanyahu.

Umuyobozi mu biro bya Minisitiri w’Intebe wa Hongiriya Gergely Gulyas, abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, yavuze ko Hongiriya yavuye mur ICC kandi bagiye gutangira gukurikiza inzira zo kuvamo byeruye hakurikijwe amategeko mpuzamahanga.

Aljazeera yatangaje ko Minisitiri w’Intebe, Viktor Orban yatangiye kugaragaza ko ashaka kuva muri ICC muri Gashyantare 2025. 

Ni nyuma y’uko  Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump afatiye ibihano Umushinjacyaha wa ICC, Karim Khan.

Yahise avuga ko igihe kigeze kugira ngo Hongiriya yige neza ku mikoranire na ICC itangiye gufatirwa ibihano na Amerika.

Byari biteganyijwe ko Netanyahu agera muri icyo gihugu ejo ku wa Gatatu gusa yahasesekaye mu rukerera rwo ku wa Kane, nyuma yo kwirengagiza impapuro za ICC zo kumuta muri yombi kubera intambara muri Gaza.

Isiraheli yanenze ibirego by’urwo rukiko ivuga ko bishingiye ku mpamvu za  politiki.

Ivuga ko ICC yatakaje ubuzimagatozi mu gutanga ibyemezo birega umuyobozi watowe binyuze mu nzira ya demokarasi y’Igihugu gifite uburenganzira bwo kwirwanaho.

Minisitiri Orban yahaye ubutumire Netanyahu mu Gushyingo umwaka ushize, nyuma y’umunsi umwe ICC itanze impapuro  zimuta muri yombi.

Yavuze ko batazamuta muri yombi nubwo ari abanyamuryango ba ICC kuko icyo cyemezo gifite uruhare mu makimbirane hagati ya Isiraheli na Gaza kandi gishingiye kuri politiki.

ICC yanenze icyemezo cya Hongiriya cyo kwanga gufata Netanyahu ariko ntacyo iratangaza ku kuba yikuye mu muryango.

Abacamanza ba ICC bavuze ko igihe batangaga izo mpapuro hari impamvu zifatika zemeza ko Netanyahu n’uwahoze Minisitiri w’Ingabo bagize uruhare mu byaha birimo ubwicanyi, gutoteza, kwicisha inzara abasivili, kugaba ibitero ku basivili n’ibindi byaha by’intambara.

Uru ni urugendo rwa kabiri Netanyahu akoreye mu  mahanga kuva ICC yatanga impapuro zo kumuta muri yombi  n’uwahoze ari Minisitiri w’Ingabo Yoav Gallant.

Comments are closed.