Perezida Kagame yashyikirijwe ubutumwa bwa mugenzi we wa Sénégal

1,393
kwibuka31

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yashyikirijwe ubutumwa bwa mugenzi we uyobora Sénégal, Bassirou Diomaye Faye, bwazanywe na Minisitiri ushinzwe Kwishyira Hamwe kwa Afurika n’Ububanyi n’Amahanga, Yassine Fall.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, byatangaje ko uyu muyobozi yakiriwe na Perezida Kagame ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 15 Mata 2025, ari kumwe na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Murangwa Yusuf.

U Rwanda na Sénégal bimaze imyaka myinshi bifitanye umubano mwiza. Byashimangiwe n’abayobozi babyo mu nzinduko bagiriye i Dakar n’i Kigali mu bihe bitandukanye, ndetse n’amasezerano y’ubufatanye yasinyiwemo.

Ibihugu byombi bisanzwe bifitanye umubano wihariye unyuze mu masezerano byagiye bigirana, arimo nk’ay’ubufatanye mu by’umuco basinyanye mu 1975, ay’ubutwereranye rusange yo mu 2004, mu 2016 hashyizweho Komisiyo Ihoraho ishinzwe kugenzura uyu mubano, hanasinywa n’amasezerano y’ubwikorezi yatumye indege za sosiyete ya RwandAir zitangira gukorera ingendo i Dakar mu 2017.

Muri Gicurasi 2024 ubwo Faye yari amaze gutorerwa kuyobora Sénégal asimbuye Macky Sall, Perezida Kagame yamushimiye intsinzi, amwizeza guharanira ko umubano w’ibihugu byombi urushaho kuba mwiza.

Mu kwezi gushize, Faye na Perezida Kagame baganiriye ku kibazo cy’umutekano muke mu karere ka Afurika y’ibiyaga bigari, cyatumye umubano w’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo uzamba, bashima intambwe yatewe n’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika y’Amajyepfo (SADC), iganisha ku kugikemura.

Umubano w’u Rwanda na Sénégal unagaragarira mu masezerano y’ubufatanye mu guteza imbere umwuga w’itangazamakuru, Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru (RBA) rwagiranye na Radio/Televiziyo ya Sénégal.

Comments are closed.