Nyanza: RIB imaze kwemeza ko Ntazinda Erasme wari meya w’Akarere yatawe muri yombi

5,280
kwibuka31

Nyuma y’amasaha make gusa yirukanywe agakurwa ku buyobozi bw’Akarere ka Nyanza, urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha bwemeje ko bwataye muri yombi Bwana Ntazinda Erasme.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri nibwo ibiro bya njyanama y’Akarere ka Nyanza byasohoye itangazo rivuga ko uwari Meya w’ako Karere Bwana Ntazinda Erasme yirukanywe ku buyobozi bw’Akarere kubera kutuzuza inshingano nk’uko nikwiye.

Nyumay’amasaha make gusa abantu bakiri kwibaza icyo yaba azize mu gihe yari asigaje igihe gito ngo asoze manda ze, RIB yahise itangaza ko yataye muri yombi uwo mugabo.

Ni amakuru amaze kwemeza n’umuvugizi w’urwo rwego Bwana Dr Thierry MURANGIRA aho yagize ati:”Nibyo koko Ntazinda Erasme arafunzwe bishingiye ku iperereza riri kumukorwaho.”

N’ubwo umuvugizi wa RIB yirinze kugira byinshi arenza kuri ibyo, hari amakuru avuga ko yaba hari uburyo yajyaga akoresha ububasha ahabwa n’amategeko mu buryo butari bwo, ndetse hari abavuga ko hari amwe mu makuru mashya ajyanye no gutanga amasoko ya Leta mu buryo budahwitse yashyizwe hanze makosa, ayo makuru akaba afite aho ahuriye n’uyu mugabo wari umaze igihe ayoboza Akarere inkoni y’icyuma.

Comments are closed.