ITSINDA LINKIN PARK NIRYO RITEGEREJWE KU MUKINO WA NYUMA WA UEFA CHAMPIONS LEAGUE.

1,301
kwibuka31

Itsinda rya Linkin Park niryo rizasusurutsa abazakurikira umukino wa nyuma wa UEFA Champions League

Uyu munsi nibwo impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi UEFA yatangaje ko itsinda Linkin Park, ariryo rizaririmba ku mukinom wa nyuma wa Champions League, igeze mu mikino yo kwishyura muri kimwe cya kane cy’irangiza.

Iri tsinda ry’abanyamuziki, niryo rizabimburira uyu mukino uzabera i Munich mu gihugu cy’Ubudage, bakazabanza kuririmba mbere y’uko utangira tariki 31 Gicurasi. Iri tsinda rizaririmba za njyana zaryo zakunzwe, ndetse n’indirimbo Numb, imwe mu zakunzwe kurusha izindi mu ndirimbo bakoze.

Nk’uko iri tsinda ryabitangaje ku mbuga nkoranyambaga zabo, bishimiye kuzatarama ku munsi igikombe cy’iri rushanwa kizarara kimenye ba nyiracyo. Bavuze ko kandi bakiri gutegura ibitaramo byabo bizenguruka isi ndetse banitegura gushyira hanze umuzingo w’indirimbo nshya bakoze mu minsi iri imbere.

Linkin Park ni itsinda rigizwe n’abanyamuziki 6, harimo n’abacuranzi, rikaba ryaratangiye gukjora umuziki mu 1996 muri California. Gutaramira i Munich nibyo bizabanziriza ibitaramo bari gutegura, bakazakira mu kibuga izakomeza hagati ya FC Barcelone n’iza gukomeza uyu munsi hagatoi ya Inter Milan na Bayern Munich, ndetse n’izaba yakuyemo insi muri kimwe cya kabiri cy’irangiza hagati ya PSG n’iza kurokoka hagati ya Real Madrid na Arsenal muri iri joro.

Comments are closed.