Meddy KAGERE ashobora kwerekeza mu ikipe ya Levente muri Espagne

12,885
Kagere Meddy ufite umupira mu ntoki yatsindiye ibitego byinshi Amavubi

Rutahizamu w’Amavubi arashakishwa n’ikipe ya Levente yo mu kiciro cya mbere mu gihugu cya Espagne

Umukinnyi w’ikipe y’Amavubi Bwana KEGERE MEDDY biravugwa ko yifuzwa cyane n’ikipe ya Levente yo mu kiciro cya mbere mu gihugu cya Espagne. Aya makuru yatangajwe na Bwana GAKUMBA PATRICK uzwi ku kazina ka Super manager akaba ari nawe usanzwe ukurikirana inyungu za Bwana KAGERE. Mu kiganiro Bwana Super Manager yagiranye n’ikinyamakuru BWIZA.COM, yavuze ko aya makuri impamo, ko koko ino kipe yo mu kiciro cya mbere mu gihugu cya Espagne yifuza uno mukinnyi akaba ari rutahizamu w’ikipe ya SIMBA muri Tanzaniya n’ikipe y’igihugu AMAVUBI Stars.

Super Manager yakomeje avuga ko ibiganiro hagati y’impande zombi byatangiye kandi ko biri kugenda neza ikibazo gisigaye ari uko gus aiyo kipe yo muri Espagne yifuza gukinisha Meddy mu gihe cy’amezi atandatu noneho nyuma akazahabwa amasezerano y’igihe kirekire mu gihe ku ruhande rwa KAGERE MEDDY bifuza ko bahabwa amasezerano byibuze y’imyaka ibiri.

Super Manage yemeje ko ibiganiro byatangiye hagati ya Kagere Meddy n’ubuyobozi bwa Levente

Ikipe ya Levente isanzwe iri mu kiciro cya mbere muri shampiona y’umupira w’amaguru muri Espagne, yabengutse rutahizamu w’Amavubi umwaka ushize mu kwezi kwa gatanu ubwo ikipe ye ya Simba yakinaga n’ikipe ya Sevilla, umukino Kagere yatsinzemo igitego cya kabiri. Biramutse bikunze, Kagere Meddy araba ari umukinnyi umwe rukumbi ukomoka mu gihugu cy’Urwanda waba uri gukina muri shampiona yo mu gihugu cya Espagne, championnat iri mu zikunzwe cyane ku isi.

Comments are closed.