SERENA WILLIAMS YONGEYE KWIKOMA DRAKE BAHOZE BAKUNDANA.

1,531
kwibuka31

Nyuma y’igihe gito agaragaye ku rubyiniriro ku mukino wa nyuma wa super bowl, Serena Williamz yongeye lkugaruka kuri Drake.

Tariki 09 Gasyantare 2025, nibwo habaye umukino wa Super Bowl wanitabiriwe na perzida wa Leta Zunze ubumwe za Amerika Bwana Donald Trump. Uyu mukino waririmbwemo na Kendrick Lamar ubwo igice cya mbere cyarangiraga, ariko ntamuntu n’umwe wakwibagirwa uko Serena Williams yigaragaje, umunsi ugahinduka uwe.

Usibye kuba Kendrick Lamar na Drake badacana uwaka, banakanyujijejo na Serena Williams. Bivuze ko kuba Serena yaragaragaye ku rubyiniriro kuri uriya munsi, byari nko gusonga mu nkovu itarakira, ikongera kuba igisebe kuri Drake.

Nyuma y’uko ibi bibaye, umugabo w’uyu mukinnyikazi wa Tennis yanditse abinyujije kuri X ko kuba Serena Williams yarakundanye na Drake nidakuraho ko we(Serena) n’umugabo we bagomba kwishimisha, ndetse yasoje avuga ko niba Drake byamubabaje ibyo bitabareba. Ibi ntibyakiriwe neza n’abari ku ruhande rwa Drake, dore ko agace Super Bowl yabereyemo ari ku ivuko ry’umurperi Lil Wayne wanagize uruhare mu kumenyekana kwa Drake.

Abenshi bari bazi ko Wyne ariwe ushobora kuzasususrutsa abitabiriye ariko siko byagenze. na n’ubu biracyasakuza yaba ku bakunzi ba Kendrick, kuko benshi batemera imyitwarire yagaragaye yaba ku bijyanye n’uko Lamar yataramye, n’uko byagenze ku rubyiniriro, bamwe bati”Harimo n’ubushotoranyi”, abandi bati”Ntawe utarama kuriya hari umukuru w’igihugu, biriya bikorwa iyo uri gutaramira mugenzi wawe aho uba”

Serena Williams mu gusubiza abavugaga ko atakabaye yaragiye ku rubyiniriro, yahizemo gukoresha umugabo we akaba ariwe ushyira ku mbuga nkoranyambaga akoresha amwe mu mafoto aherekejwe n’amagambo agaragaza ko abakibihuza na Drake, bakiri mu isi ya kera aba bombi bagikundana, nyamara hashize igihe byarahindutse.

Comments are closed.