Fore Nyassingbe uherutse kugirwa umuhuza hagati ya DRC n’u Rwanda yakiriwe na Perezida Kagame

1,232
kwibuka31

Perezida Kagame yakiriye mugenzi we wa Togo, Faure Essozimna Gnassingbé, uheruka kugirwa umuhuza n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe mu biganiro by’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo byo gushakira umuti ibibazo byo mu Burasirazuba bwa DRC.

Umukuru w’Igihugu yakiriye Perezida wa Togo, Faure Essozimna Gnassingbé, ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 21 Mata 2025.

Ibiganiro bagiranye byikije ku ntambwe imaze guterwa mu rugendo rugana ku mahoro arambye mu Karere, hashingiwe by’umwihariko ku nzira y’amahoro yatekerejweho binyuze mu masezerano y’imiryango ya EAC na SADC.

Inteko Rusange y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) yo ku wa 12 Mata 2025 ni yo yagize Perezida Faure Essozimna Gnassingbé, umuhuza uzafasha u Rwanda na DRC gukemura amakimbirane bifitanye hagamijwe kugarura amahoro n’ituze mu Burasirazuba bw’iki gihugu.

Komisiyo ya AU yahawe inshingano zo gushakira umuti ikibazo cya DRC yubakiye ku nzira y’ibiganiro byaharuwe binyuze muri gahunda y’amahoro yahujwe ya Nairobi na Luanda.

Perezida Gnassingbé yagizwe Umuhuza mu bibazo bya DRC asimbuye mugenzi we wa Angola João Lourenço usanzwe ari n’Umuyobozi Mukuru wa AU.

DRC ishinja u Rwanda gukorana no gushyigikira M23, ibirego rudahwema guhakana ahubwo rukerekana ko iki gihugu gikorana n’Umutwe w’Iterabwoba wa FDLR, ugizwe n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Comments are closed.