Brig.Gen Karangwa J.Paul yakuriye inzira ku murima abasaba u Rwanda gukuraho ubwirinzi ku mipaka

381
kwibuka31

Umuyobozi w’Ingabo mu Mujyi wa Kigali, Brig Gen Jean Paul Karangwa, yatangaje ko u Rwanda rudashobora gukuraho ubwirinzi rwashyize ku mipaka yarwo kuko bugamije kubungabunga umutekano w’igihugu.

Yabigarutseho kuri uyu wa 25 Mata 2025, ubwo yari mu kiganiro mu Ihuriro ry’Igihango cy’Urungano.

Yavuze ko u Rwanda rukomeje gushyira imbere indangagaciro zo guhashya umwanzi aho ari hose. Ibyo ni byo yahereyeho avuga ko Ingabo z’u Rwanda zizakomeza uwo murongo.

Ati:“Mujya mwumva bavuga ngo dukureho ubwirinzi. U Rwanda rukureho ubwirinzi rufite ku mipaka, ntabwo byashoboka. Ahubwo aho kubukuraho ngira ngo twakongeraho tugashyira n’ahandi kugira ngo dukomeze kurinda Abanyarwanda.

Yabivuzeho ubwo yagaragazaga ko Ingabo za FARDC, Wazalendo, FDLR, Ingabo z’u Burundi n’Abacanshuro barashe ku Rwanda ubwo bari bahanganye n’umutwe wa M23 ariko ntibyabahira kuko rwihagazeho.

Ati “Ntabwo byabashobokeye, uko byagenze mwarabyumvise. N’ibikoresho twakoreshaga bamwe batari bazi ngira ngo mwarabibonye?”

Comments are closed.