Perezida Kagame yakiriye Perezida wa Guinea-Bissau


Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki ya 28 Mata, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakiriye Perezida wa Guinea-Bissau Umaro Sissoco Embaló uri mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda.
Abakuru b’Ibihugu bombi baganiriye ku ngingo zinyuranye zirebana n’umugabane ndetse n’Isi, n’uburyo bwo kurushaho kwimakaza ubutwererane bw’ibihugu byombi mu nzego zigirira akamaro abaturage b’u Rwanda n’aba Guinea-Bissau.
Perezida Umaro Sissoco Embaló yaherukaga mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi itatu muri Werurwe 2022, rwari rugamije kurushaho kongerera imbaraga ubutwererane bw’ibihugu byombi.
Icyo gihe Embaló yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali yunamira inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ndetse mu mugoroba yakirwa ku meza yo gusangira ibya nimugoroba mu kumuha icyubahiro gikwiriye Umukuru w’Igihugu.
Icyo gihe kandi Abakuru b’Ibihugu bombi bakurikiye igikorwa cyo gusinyana amasezerano y’imikoranire mu bucuruzi n’ubukungu, uburezi n’ubukerarugendo kwakira inama z’ubucuruzo no kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima.
Perezida Kagame yagaragaje ko nubwo u Rwanda na Guinea-Bissau ari ibihugu biherereye ahantu hatandukanye, ariko Isoko Rusange ry’Afurika ritanga amahirwe menshi yo gukorana mu buryo bwubaka.
Yagaragaje ko n’ibibazo byinshi usanga bisangiwe, bityo hakenewe guhuza imbaraga, buri wese akigira ku wundi kuko ari byo byafasha abatuye umugabane kurushaho kugira imbaraga.
Perezida Umaro na we yahamije ko u Rwanda na Guinea-Bissau bifite byinshi bishobora gukorera hamwe, binyuze mu guhererekanya ubumenyi mu nzego zitandukanye.
By’umwihariko, uyu muyobozi yashimangiye ko ubutwererane bw’ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere nta cyo wabugeraho, bikora kandi bikagera mu ntego.
Comments are closed.