PSG yaraye itsinze Arsenal mu mukino wa mbere wa UCL

1,347
kwibuka31

Ikipe ya Paris Saint Germain yo gihugu cy’Ubufaransa yaraye itsinze Arsenal yo mu Bwongereza igitego 1-0 mu mukino ubanza wa ½ cya UEFA Champions League.

Uyu mukino wabaye mu ijoro ryo ku wa Kabiri tariki ya 29 Mata 2025, kuri Emirates Stadium.

Wari umukino ufite kinini uvuze ku Rwanda n’Abanyarwanda dore ko amakipe yombi ari abafatanyabikorwa barwo aho yamamaza ubukerarugendo bw’u Rwanda biyunze muri gahunda ya “VisitRwanda.”

Arsenal yakinnye idafite Thomas Partey kubera amakarita y’umuhondo.

Paris Saint-Germain yari yakirirwe ni yo yatangiye umukino neza, bidatinze ku munota wa Kane ifungura amazamu ku gitego cyatsinzwe na Ousmane Dembele ku ishoti rikomeye yatereye mu rubuga rw’amahina umupira mu rushundura.

Ku munota wa kane gusa Dembele yari amaze gufungura amazamu ku ruhande rwa PSG

PSG yashoboraga kandi kubona penaliti ku ikosa Jurrien Timber yakoreye kuri Khvicha Kvaratskhelia ku munota wa 16, ariko umusifuzi agaragaza ko umukino ukomeza.

Ku munota wa 30, Désiré Doué yagerageje uburyo bw’ishoti rikomeye, umupira ukurwamo na David Raya mbere y’uko PSG iwusubizamo, umusifuzi wo ku ruhande akagaragaza ko habayeho kurarira.

Arsenal yasatiriye cyane mu minota ya nyuma y’igice cya mbere, yahushije uburyo bwiza ku mupira watewe mu izamu na Gabriel Martinelli, ukurwamo na Gianluigi Donnarumma wahise atabarwa na bagenzi be.

Igice cya mbere cyarangiye Paris Saint-Germain iyoboye umukino n’igitego 1-0.

Mu igice cya kabiri Arsenal yagarukanye imbaraga ndetse ku munota wa 47 yishyuye igitego ko cyinjijwe na Mikel Merino n’umutwe, ariko ikoranabuhanga ry’amashusho ryifashishwa mu misifurire [VAR] rigaragaza ko habayeho kurarira.

Arsenal yabonye ubundi buryo bwiza ku mupira winjiranywe na Leandro Trossard, ateye ishoti ryo hasi rikorwaho gato na Donnarumma, umupira ujya muri koruneri.

PSG yashoboraga gutsinda igitego cya kabiri ku mupira winjiranywe na Bradley Barcola ku munota wa 83, umupira ujya ku ruhande gato.

Nyuma y’umunota umwe, na Gonçalo Ramos yabonye ubundi buryo atera ishoti ryasubijwe inyuma n’umutambiko w’izamu.

Umukino warangiye Paris Saint-Germain yatsinze Arsenal igitego 1-0 mu mukino ubanza.

Umukino wo kwishyura uteganyijwe ku wa Gatatu tariki ya 7 Gicurasi 2025, kuri Parc des Princes.

Undi mukino wa ½ urakinwa kuri uyu wa Gatatu hagati ya FC Barcelona na Inter Milan saa Tatu z’ijoro.

Vitinha ukina hagati yugarira mu kibuga ni we wabaye umukinnyi mwiza w’umukino

Comments are closed.