Ni iki kigaruye Gen. Mamady Doumbouya wa Guinea-Konakry i Kigali


Kuri uyu wa kane, Perezida wa Guinea Gen Mamady Doumbouya araba abarizwa i Kigali nyuma y’umwaka umwe gusa ahavuye.
Kuri uyu wa kane taliki ya 1 Gicurasi 2025, Perezida w’igihugu cya Guinea General Mamady Doumbouya araba abarizwa ku butaka bw’u Rwanda nk’uko byemejwe n’ibiro bye i Conakry.
Nomero ya mbere muri Guineya Konakry Gen. Doumbouya LE GEANT nk’uko bakunze kumwita mu gihugu cye, yaherukaga mu rwa Gasabo umwaka ushize wa 2024, yari mu kwezi kwa Mutarama taliki ya 25.
Amakuru avuga ko uruzinduko rwa Perezida wa Guinea Konakry ruzaba rugamije gutsura no kurushaho gushimangira umubano w’ibihugu byombi.
Twibutse ko mu mwaka ushize, ibihugu byombi byasinyanye amasezerano agera kuri 12 mu nzego zinyuranye nk’ubukerarugendo, ubuhinzi, ingufu, guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga, ubukungu, umutekano, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’umuco guteza imbere ibyanya byahariwe inganda n’ibindi.
Mu mwaka w’i 2016 Perezida Kagame yambitswe umudali w’icyubahiro uruta indi muri Guinea, uzwi nka Grand Croix, kubera ibikorwa by’ubutwari yagaragaje.
Mu 2023 Guinea Conakry yafunguye Ambasade yayo mu Rwanda, nyuma y’amezi make Souleymane Savane agenwe nka Ambasaderi wayo wa mbere w’icyo gihugu mu Rwanda.
Comments are closed.