Rayon Sport FC na APR FC zigiye kwishakamo izatwara icy’Amahoro

1,048
kwibuka31

Nyuma y’aho APR FC isezereye Police FC, Rayon Sport nayo igakuramo Mukura VSL, aya yombi agiye kwishakamo imwe izatwara igikombe cy’Amahoro.

Kuri uyu wa gatatu nibwo hari hateganijwe imikino yo kwishyura mu gikombe cy’Amahoro, imikino yari igeze ku munsi ubanziriza uwa nyuma (Final).

Ku Stade mpuzamahanga AMAHORO, kipe ya y’ingabo z’igihugu APR FC yahatsindiye Police FC igitego kimwe ku busa, igitego cyatsinzwe n’Umunya-Burkina Faso, Cheikh Djibrille Ouattara ku munota wa 25 ku mupira wari uturutse muri koruneri yazamuwe neza na Ruboneka Jean Bosco, uyu mukino warangiye ari icyo gitego kimwe cya APR FC, biba bibaye 2:1 cya Police FC kuko mu mukino wa mbere amakipe yombi yari yanganyije kimwe kuri kimwe, ibintu byahise biha amahirwe ikipe ya APR FC kuzakina umukino wa nyuma ariyi finale.

Iyi kipe y’ingabo yagombaga gutegereza kumenya iyo bazahura nayo hagati ya Mukura VSL na Rayon FC, amakipe yombi yari aherutse kunganya nayo igitego kimwe kuri kimwe mu mukino wa mbere wabereye mu Karere ka Huye.

Umukino wakurikiyeho, ni uwahuje Rayon Sport yakiraga Mukura VSL i Kigali ku matara, ni umukino utitabiriwe cyane nk’uko byari byitezwe.

Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi yananiranye, ibintu byasunikiraga Rayon kugera ku mukino wa nyuma kuko yari iherutse kunganyiriza i Huye igitego 1-1.

Mu gice cya kabiri amakipe yombi yatangiranye imbaraga, ariko biza kurangira ku munota wa 73 Biramahire Abeddy yahagurukije Aba-Rayons bari muri Stade Amahoro, afungura amazamu nyuma y’umupira mwiza yacomekewe na Serumogo Ali ku ruhande rw’iburyo.

Rayon Sports isanze mukeba wayo APR FC ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro cya 2025, uteganyijwe kuba ku Cyumweru tariki 04 Gicurasi 2024 muri Stade Amahoro.

Comments are closed.