Rutsiro FC ihuye n’igikuta cy’amategeko igarura mu kazi abo yaherukaga guhagarika

Nyuma y’iminsi itagera no cyumweru kimwe Ikipe ya Rutsiro FC itangaje ko ihagaritse umutoza wayo Bwana Gatera Moussa n’umuyenzamu Monzombo Arnold bashinjwa kugira uruhare mu bitego bitanu ikipe ya APR FC iherutse kubanyagira, kuri ubu biravugwa ko iyi kipe yagiriwe inama n’umwe mu banyamategeko b’Akarere kugarura vuba na bwangu abo bagabo kugira ngo birinde kugwa mu mutego w’amakosa ajyanye n’amategeko.
Amakuru yizewe dufite, ni uko abari birukanywe bari bafite gahunda yo gutanga ikirego, cyane ko ibyo baregwaga bitari bifitiwe ikimenyetso na kimwe usibye gusa induru n’amwe mu bakunzi ba ruhago bahamya ko habaye kugurisha umukino bigizwemo uruhare na bamwe mu bakinnyi ba Rutsiro FC.

Comments are closed.