Julius Malema yanenze bikomeye Ubwongereza nyuma yo kumwima ‘visa’

657
kwibuka31

Umunyapolitike wo muri Afurika y’Epfo utavuga rumwe n’ubutegetsi uzwiho guteza impaka, Julius Malema, avuga ko yimwe uruhushya (‘visa’) rwo kwitabira inama mu Bwongereza iteganyijwe kuba ku itariki ya 10 Gicurasi uyu mwaka.

Malema yavuze ko Ubwongereza nta “mpamvu nyayo” bufite y’icyo cyemezo, ndetse ko yabibonye nk’igerageza ryo gucecekesha imyumvire itandukanye ya politike”.

Mu ibaruwa yagiye aharagara itarigenewe gutangazwa yandikiwe uwungirije Malema, ambasaderi w’Ubwongereza muri Afurika y’Epfo Antony Phillipson yavuze ko minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu mu Bwongereza itashoboye gusuzuma ubusabe bwe bwa ‘visa’ ku gihe kugira ngo ashobore gukora urugendo.

Malema, umukuru w’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi rya EFF, anenga bikomeye icyo abona nka “gashakabuhake y’ibihugu byo mu burengerazuba bw’isi”, ndetse ashyigikiye ko ubutaka bufitwe n’abazungu muri Afurika y’Epfo buhinduka ubwa leta.

Mu butumwa ryatangaje ku rubuga nkoranyambaga X, ishyaka EFF ryavuze ko ambasade y’Ubwongereza “yatindije ishishikaye isuzumwa n’iyemezwa” rya ‘visa’ y’umukuru waryo kugira ngo ntashobore kuvugira mu nama izabera kuri Kaminuza ya Cambridge ku itariki ya 10 Gicurasi.

Ishyaka EFF ryongeyeho ko Malema yari yatumiwe n’ishyirahamwe ry’Abanyafurika biga kuri iyo Kaminuza kugira ngo ageze ijambo ku bazitabira inama yiswe ‘Africa Together Conference’, cyangwa inama kuri Afurika yishyize hamwe, ugenekereje mu Kinyarwanda.

Mu ibaruwa ye, BBC yabwiwe ko ari iy’umwimerere, Phillipson yavuze ko ashaka “gusaba imbabazi ubwanjye” kubera ko minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu mu Bwongereza “ntiyashoboye gusuzuma ubusabe ku gihe bitewe n’ibyiciro bya ngombwa bisabwa mu kwiga ku busabe bw’impushya zo kwinjira mu gihugu ndetse no kubera ko bibabaje ko byabaye mu gihe cya za konji zimwe ziherutse kuba mu Bwongereza”.

Ambasaderi Phillipson yongeyeho ko “nitaye ubwanjye kuri iki kibazo” mu cyumweru gishize.

Muri iyo baruwa yandikiye Godrich Gardee, umuyobozi wungirije wa EFF, ambasaderi Phillipson yagize ati: “Ndemera ko ibi bibatengushye cyane, cyane cyane kubera ko intumwa zanyu zasabye [uruhushya] mbere y’igihe ndetse bamwe barishye mu buryo busaba guhabwa serivisi mu buryo bwihutirwa.”

Phillipson yongeyeho ko minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu mu Bwongereza yemeye gusubiza amafaranga yatanzwe mu busabe bwa ‘visa’.

Ku rubuga X, Malema yavuze ko intumwa za EFF zari zasezeranyijwe ko “ibintu byose byari kujya mu buryo” ariko zakira “ibaruwa yo kwicuza [y’akababaro] mbere y’amasaha gusa ngo dukore urugendo”.

Yongeyeho ati: “Ibi ntibikwiriye kandi ni ubupfapfa.”

(Src:BBC)

Comments are closed.