Rucagu yasabye Minisiteri y’urubyiruko gutangira gukurikirana abakina filime zirimo ubusambanyi.

2,244
kwibuka31

Rucagu Boniface, yasabye Minisiteri ifite mu nshingano Urubyiruko n’lterambere ry’Ubuhanzi guhagurukira abakina filime zirimo ubusambanyi, ikareba uko yazihagarika bikiri mu maguru mashya, kuko bene izi filime ari izitokoza umuco w’u Rwanda.

Ibi Rucagu yabisabye iyi Minisiteri ubwo yagiraga icyo asubiza ku cyatangajwe kuri umwe mu bakoresha urubuga rwa X rwahoze ari tweeter, wari usangije abamukurikira amashusho y’agace gatoya ka filime Nyarwanda igaragaramo umusore n’umukobwa bakina ibiganisha ku gukora imibonano mpuzabitsina.

Muri ayo mashusho ya filime uwitwa Bless_link, agaragaraza uwo musore yiyambura ishati aba yambaye, uwo mukobwa agahita amufasha kuyikuramo, uwo musore agahita ajya hejuru y’uwo mukobwa uba ari mu gitanda bigaragara ko yambaye ubusa, maze bagatangira gusomana, ibirangira bombi bamaze guhuza urugwiro bisa n’abari mu gikorwa cy’abashakanye.

Uyu witwa bless_link agendeye kuri ariya mashusho ya filime agaragaza abakundana bakora ibikorwa by’imibonano mpuzabitsina, niho ahera avuga “Dore ibituma nta mubyeyi wo mu Rwanda uba wifuza ko umukobwa we yajya mu bintu byo gukina ama Film.”

Akomeza ati: “Ibaze uri umubyeyi ukabona umukobwa wawe ari gukora ibi bintu ngo ni Role yahawe na Director”

Ashyiraho aka emoji ka gatangaro !”. 

Bless_link yagaragaje uwakinnye muri kariya gace gatoya ka filimi witwa ‘Natasha Ndahiro’ ko ageze ku rundi rwego.

Rucagu Boniface wigeze kuba umuyobozi w’itorero ry’igihugu, yagiye hasi ahatangirwa ibitekerezo kuri icyo cyatangajwe na Bless_link, agira ati: “Bana b’u Rwanda harya ubundi Filme ko zari zikwiye kwigisha abantu ibibayobora aheza, buriya iyi tubona abayireba baratahana iyihe nyigisho izabagirira akamaro mu myitwarire yabo??.”

Rucagu watangaga igitekerezo kuri kiriya cyatagajwe, ntiyarekeye aho, kuko yahise asaba Minisiteri y’urubyiruko n’iterambere ry’ubuhanzi, ko yakwiye gufatirana mu maguru mashya, igakumira umuco wadukanywe n’abakina filime zo mu Rwanda aho basigaye muri izo filime bakina bakora imibonano mpuzabitsina, bitaba ibyo, bikamera nk’abavuga ngo ‘Agahugu katagira umuco karacika’.

Yagize ati: “Minisiteri ibishinzwe ikwiye guhagurukira kubigarura mu nzira idatokoza umuco w’u Rwanda”.

Ni mu gihe filime ziri gukinirwa mu Rwanda, uri gusangamo ibishobora kwica no gusiga isurambi umuco w’u Rwanda, bidahagurukiwe hakiri kare ngo bikumirwe byagira ingaruka kuri sosiyete Nyarwanda by’umwihariko ku bakiri bato, na bo bajya babyigana bakurikije uko babibonye bikinwa muri izo filime.

(Habimana Ramadhani/ INDORERWAMO.com)

Comments are closed.