Perezida Kagame yibukije Afurika ko igomba kwihitiramo icyerekezo

1,324
kwibuka31

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yavuze ko Afurika itagomba gukomeza gutinda ku byemezo amahanga ayifatira bigira ingaruka ku bukungu byayo, ahubwo ko ikwiye gushyira imbere imikoranire hagati y’ibihugu byayo ndetse n’ibindi bihugu byo ku rwego mpuzamahanga, hashingiwe ku nyungu z’impande zombi.

Ibi yabivugiye mu gihugu cya Cote d’Ivoire, mu nama ya Africa CEO Forum 2025, aho yasabye ibihugu by’Afurika kwigira no kwihitiramo icyerekezo cy’iterambere cyayo aho gutegereza gusunikwa n’ibikorerwa ahandi.

Mu kiganiro yahaye abitabiriye iyo nama, Perezida Kagame abajijwe ku cyo avuga ku byemezo bya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika Donald Trump, yafatiye ibihugu bya Afurika birimo kubihagarika inkunga.

Yagize ati: “Ntitugomba gukomeza kwishingikiriza ku byo abandi bavuga cyangwa bakora kuri twe. Tugomba gukorera hamwe hagati yacu n’ibindi bihugu byo ku rwego mpuzamahanga bitanga ibyo dukeneye, natwe tukabaha ibyo bakeneye.

Kuri ibi bijyanye n’ibyemezo Perezida Trump yafashe, byibutsa abantu gukanguka, nkatwe Abanyafurika kwishakamo ubushobozi bwo gukora ibyo tugomba gukora”.

Yakomeje agaragaza ko Afurika ifite amahirwe kandi akunze kuvugwa buri munsi, ariko ko abaturage ba Afurika bakwiye kuyabyaza umusaruro.

Perezida Kagame yakomeje avuga ko bitagomba gufatwa nk’ibitangaje iyo Afurika igira icyo ikora nyuma y’uko habaye igikorwa kiyigizeho ingaruka.

Ahubwo, ngo Afurika ikwiye kuba yarubatswe bihagije ku buryo igira ubushobozi bwo kwihanganira ibihe bikomeye no kwihaza mu byo ikeneye.

Yagize ati: “Ntabwo bikwiye ko tuzazinduka rimwe mu gitondo tugashaka kugirira icyo dukora umuntu kubera icyo yakoze kitugiraho ingaruka. Twari dukwiye kuba twarubatse ubushobozi bwo gukora ibyo tugomba gukora kugira ngo Afurika yihaze kandi ikomeze guhangana n’ibibazo.”

Umukuru w’Igihugu yashimangiye ko Afurika igomba kwihitiramo icyerekezo igomba kuganamo, aho gutegereza icyemezo cy’abandi.

Ibi biganiro bihuza abayobozi bakomeye mu bukungu n’abashoramari, bikomeje kuba urubuga rwo kwiga ku buryo Afurika yakwihuta mu iterambere ryayo, rishingiye ku bufatanye burambye no kwihaza mu by’ingenzi.

Inama y’Abayobozi Bakuru b’Ibigo i Abidjan ihurije hamwe abasaga 2000 barimo abashoramari, abanyapolitiki n’abayobozi b’ubucuruzi. Inama y’umwaka iutaha biteganywa ko izabera mu Rwanda.

Comments are closed.