FERWAFA iteye utwatsi icyifuzo cya Rayon Sports iyisaba ahubwo gutuza

2,221
kwibuka31

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA rimaze gutera utwatsi icyifuzo ikipe ya Rayon Sport yari yayigejejeho mu gitondo cyo kuri uyj wa gatanu, ahubwo iyisaba gutuza muri ino mikino isigaye.

Mu ibaruwa yashyizweho umukono n’umunyamabanga nshingwabikorwa wa FERWAFA Bwana Kalisa Adolphe, Rayon Sport yibukijwe ko guhitamo umusifuzi uyisifurira bitari mu nshingano zayo ndetse ko itari ikwiye kwibutsa FERWAFA aho championnat igeze kuko nabo babizi ndetse ko baykurikirana n’ubushishozi.

Twibutse ko Rayon Sport yari yavuze ko ifite impungenge kuri bamwe mu basifuzi ba RPL bityo ko iryo shyirahamwe ryazashishoza mu gutoranya abasifuzi bazayisifurira ku mukino uzabahuza na Bugesera FC.

Comments are closed.