Undi mwanzuro wa FERWAFA utanyuze abakunzi ba Rayon Sport


Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA ritanze umucyo n’umwanzuro ku mukino wahuje Rayon Sport FC na Bugesera FC bikarangira uwo mukino utarangiye.
Nyuma y’aho kuri uyu wa gatandatu bamwe mu bafana bateje imvururu ku kibuga ahari kubera umukino wahuje ikipe ya Rayon Sport na Bugesera FC, bigatuma umukino utarangira, kuri ubu FERWAFA imaze gutangaza umwanzuro w’umwo mukino, ivuga ko hagomba gukurikizwa ingingo ya 21 ya FIFA igenga imyitwarire mu kibuga.
Hisunzwe iyo ngingo rero, bisobanuye ko umukino wa Rayon Sport na Bugesera FC ugomba guzakomereza aho wari ugeze ku munota 57 ukabera n’ubundi ku kibuga cy’Akarere ka Bugesera, ukazaba taliki ya 21 z’uku kwa gatanu, ni ukuvuga kuri uyu wa gatatu.
Uyu mwanzuro ukomeza uvuga ko uwo mukino uzakomereza ku bitego bibiri bya Bugesera ku busa bwa Rayon Sport, kandi nta mufana wemerewe kwinjira muri stade, usibye gusa abantu 6 ku mpande zombi aribo, Perezida w’ikipe, umwungirije, ndetse n’umunyabanga w’ikipe.
Uyu mwanzuro uje usonga mu gikomere cy’abakunzi benshi ba Rayon sport bifuzaga ko umukino usubirwamo ugahera ku munota wa mbere hatitawe ku bitego byari byinjijwe.
Twibutse ko Rayon Sport nitakaza aya manota atatu izaba itakaje amahirwe yo kwegukana igikombe cya championnat yamaze igihe iyoboye kubera ko APR FC bari bahanganye iyiri imbere nyuma yo gutsinda Gorilla ku isabato ishize.
Comments are closed.