Perezida Kagame yerekanye inkingi 3 Afurika yakubakiraho ikagira umutekano usesuye

1,439
kwibuka31

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yagaragaje inkingi ishatu, Umugabane wa Afurika wakubikiraho kugirango ugira umutekano usesuye, zirimo gufata inshingano zo kuwicungira, gukorera hamwe, no kujyanisha imiyobore no gucunga umutekano.

Yabigarutseho kuri uyu wa Mbere tariki ya 19 Gicurasi 2025, ubwo yatangiza ku mugaragaro Inama Mpuzamahanga ya mbere y’Umutekano muri Afurika (ISCA).

Yagize ati: “Umutekano wacu, wakunze gufatwa nk’aho ari umutwaro ukwiye kwikorerwa n’abandi. Tugashyira imbaraga nkeya mu kuwubungabunga, ibyatumye tutabibonamo inyungu twifuzaga.”

Umukuru w’Igihugu yavuze ko ubwo buryo butatanze umusaruro ku mutekano muri Afurika no ku Isi.

Yavuze ko gutangiza Inama Mpuzamahanga ya ISCA, bidashingiye ku gukora inama gusa ahubwo ari uburyo bwo gufungura urubuga ku Banyafurika na bo bagatangira kugira uruhare mu biganiro bigamije amahoro ku Isi.

Yagize ati: “Gukomeza iyo ntambwe, ntibivuze ko tuzaba duhejwe ahubwo ni uko Afurika izaba ari umufatanyabikorwa ubikwiye kandi ubifitiye ubushobozi kugira ngo umutekano ugerweho.”

Perezida Kagame yatinze cyane ku kwerekana inkingi eshatu zigomba gushingirwaho kugira ngo umutekano muri Afurika ugerweho uko bikwiye.

Inkingi yo gufata inshingano zo kwicungira umutekano

Perezida Kagame yagize ati: “Dufite inkingi eshatu zo gushyira mu bikorwa, icyambere ni ukubigira ibyacu, ntidukwiye kwinubira ibibazo twatejwe n’abo hanze nyamara ari twe twaremye impamvu zibitera.”

Yakomeje agira ati: “Ubusugire ntabwo ari ukurinda imipaka gusa, ni ugufata inshingano zo kurinda umutekano yaba Igihugu ubwacyo ndetse n’Umugabane muri rusange.”

Yakomeje avuga ko mu gihe ibyo bitabaye bituma ibihugu bya Afurika bitakaza agaciro ndetse hakabura n’uburyo bwo kwicungira umutekano.

Ati: “Tugomba kubaka inzego zihamye z’Umugabane wacu, zirimo Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe, n’Akanama gashinzwe Umutekano n’Amahoro, hagamijwe gukemura ibibazo by’umutekano”.

Inkingi yo kujyanisha imiyoborere n’umutekano

Perezida Kagame yumvikanishije ko ibihugu bya Afurika bikwiye gufata iya mbere mu guhuza imiyoborere myiza ijyanishwa no kubungabunga umutekano.

Ati: “Iyo kimwe gifite intege nke ikindi kirahababarira. Iyo byose bibuze icyizere kirabura, n’iterambere rikabura.

Umutekano ntabwo ari igihe hatari ibibazo. Akazi kacu nk’abayobozi ni ugushyiraho uburyo abaturage babaho neza bisanzuye, bishimiye ubuzima bwabo, barangamiye ejo hazaza kandi bafite icyizere gifatika.”

Inkingi y’ubufatanye mu gucunga umutekano

Perezida Kagame yabwiye abitabiriye iyo nama ya ISCA ko ubufatanye bw’Ibihugu ari ingenzi mu kubungabunga umutekano muri Afurika, ashimangira ko nta gihugu gishobora kuwugeraho kidafatanyije n’ibindi.

Ati: “Nubwo mu gihugu imbere ibintu byaba bimeze neza, nta gihugu uyu munsi gishobora gucunga umutekano ubwacyo gusa. Hari ibibazo by’umutekano bitanashingiye ku mipaka, birimo ibyorezo, iterabwoba, n’ibyaha bikorerwa ku ikoranabuhanga byose bikomeje kwiyongera, rimwe na rimwe bikihuta kurusha ibyemezo bishyirwaho n’ibihugu byo kubirwanya.”

Yunzemo ati: “Ariko ubufatanye bugomba kurenga ibyo guhana amakuru, guhuza ingabo n’ubundi buryo bukoreshwa, hagomba gushyirwaho ingamba, kandi bigahagurikirwa ndetse no guhanga ibishya.”

Yunzemo ati: “Icy’ibanze cyakemura ibibazo by’umutekano bikomeje kugaragara, gishingiye ku bushobozi bwacu, bwo kwishyiriraho ibisubizo”.

Yashimangiye ko gutangiza iyi nama ya ISCA ari igihamya ko kwishakamo ibisubizo nk’Abanyafurika byo kwicungira umutekano bishoboka.

Yavuze ko muri inama hazasuzumwa niba Afurika ifite ubushobozi bwo kubikora, byagaragara ko itabishoboye hagashyirwaho ingamba zo kubaka ubwo bushobozi binyuze mu bufatanye bw’Ibihugu biyigize.

Yumvimanishije ko uru rubuga rutangijwe rukwiye kuba umwanya wo gushyiraho ubushake bwa politiki no kureba inyungu bifite ibihugu n’umugabane muri rusange, harebwa iby’ihutirwa kurusha ibindi.

Yasabye abitabiriye ISCA ko badakwiye kumva ubutumwa butangirwa muri iyi nama gusa ngo batuze ahubwo ko bajya gushyira mu bikorwa ibyigiwemo kandi bakarushaho gukemura ibibazo by’umutekano.

Umuyobozi Mukuru w’Inama Njyanama ya ISCA, Moussa Faki Mahamat yashimye u Rwanda rwemeye kwakira iyi nama, ashimangira ko igiye kuba urubuga rwiza rwo kuganiriramo uko Afurika yakwicungira umutekano.

Yagize ati: “Afurika ikwiye kubakira ku buryo bushingiye ku byo ubwayo ibamo, hagashyirwaho n’intego zifatika zo kurwanya ibibazo by’umutekano.”

Iyi nama y’Umutekano kuri Afurika ISCA, yitabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo barimo Umunyamabanga Mukuru w’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Igifaransa ku Isi (OIF) Mushikiwabo Louise, abayobozi inzego z’umutekano mu bihugu bitandukanye by’Afurika n’ibyo ku Isi, ingabo, polisi  n’abandi baturutse mu bihugu bisaga 70 byo hirya no hino ku Isi.

Moussa Faki Mahamat, Umuyobozi Mukuru w’Inama Njyanama ya ISCA
Inama Mpuzamahanga ya ISCA yitabiriwe n’abayobozi bakuru batandukanye bigira hamwe uko Afurika yabona umutekano usesuye

(Src:Imvaho)

Comments are closed.