Abafana ba Rayon Sport bakumiriwe ku kibuga kugeza championnat irangiye.


Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA rimaze gutangaza ko abafana ba Rayon Sport batemerewe kwinjira muri Stade aho ikipe yabo izaba iri gukina kugeza ino championnat irangiye.
Nyuma y’aho ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA rihamije abafana ba Rayon Sport guteza akaduruvayo n’akavuyo mu kibuga ubwo ikipe yabo yakinaga na Bugesera FC mu mpera z’icyumweru gishize, kuri ubu bamaze gufatirwa imyazuro yo kutazongera kujya kureba umupira aho ikipe yabo izaba iri gukina, ibi bigatangira kubahirizwa guhera kuri uyu wa gatatu mu Karere ka Bugesera ubwo Rayon Sport izaba iri gukina umukino wayo utarangiye n’ikipe ya Bugesera FC kugeza imikino isigaye yose ya championnat y’uno mwaka irangiye.

Usibye gukumirwa mu bibuga mu mikino yose isigaye, FERWAFA yatangaje ko abafana ba Rayon Sport bagaragaye mu bikorwa byabangamiye ituze n’imigendekere myiza y’umukino bagiye gukirikiranwa ndetse bahanwe bagendeye ku mategeko agenga imyitwarire ya FERWAFA.
Kugeza ubu ntacyo uruhande rwa Rayon Sport rwari rwagira icyo ruvuga cyangwa rutangaze nyuma y’iyi mwanzuro ya FERWAFA, gusa abenshi mu bakunzi ba Rayon ntibanejejwe nayo ndetse hari abifuza ko Rayon Sport itakongera gukina imikino isigaye.

Comments are closed.