Umuhanzi “Amalon” yahishuye izina ry’umuzingo agiye gushyira hanze mu gihe cya vuba


Umuhanzi Amalon umaze kwandikisha izina rye mu mitima y’abakunzi b’imyidagaduro mu Rwanda yatangaje ko mu minsi itarambiranye azashyira hanze Album ye ya mbere yise MVP. Mu kiganiro yahaye Radiyo Rwanda, uyu muhanzi yirinze gutangaza amataliki nyayo azamurikiraho iyi album, gusa yijeje Abanyarwanda ko izasohoka mu icyi y’uno mwaka mu ntangiriro z’ukwezi kwa karindwi.
Amalon yagiye ashyira hanze indirimbo zitandukanye zaryoheye amatwi zinanyura amatwi y’abakunda imyidagaduro mu Rwanda.
Comments are closed.