Rayon Sport iteye indi ntabwe iyiganisha kure y’igokombe


Ikipe ya Rayon Sport ntiyabashije kwikura imbere ya Bugesera FC yarwanaga no kutamanuka mu cya kabiri.
Kuri uyu wa gatatu nibwo umukino wa Rayon Sport na Bugesera FC wakomezaga nyuma y’uko byanze ko urangira kubera imvururu n’umutekano muke byatewe na bamwe mu bafana ba Rayon Sport bavuga ko batari bishimiye imyanzuro y’umusifuzi wari utanze Penalty ku ikipe ya Bugesera FC amaze kwanga indi abakunzi ba Rayon Sport bavugaga ko ari penalty y’ikipe yabo.
Nyuma y’aho ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA yanzuye ko umukino ugomba gukomeza none kuwa 21 Gicurasi 2025, ugakomereza aho wari ugeze ku munota wa 57′, no ku bitego 2 Bugesera FC yari imaze gushyiramo, uyu munsi rero ku mugoroba, ikipe ya Rayon sport yaje isabwa kwishyura ibyo bitego, ndetse ikarenzaho mu gihe yaba ishaka gukomeza Championnat y’u Rwanda.
Umukino watangiye ubona ikipe ya Rayon Sport isatira cyane, bitandukanye na Bugesera FC yakinaga yigarira mu buryo bwo kurinda ibitego byayo bibiri, ikintu cyatumye bamwe mu bakinnyi bayo bayo babona amakarita y’umuhondo bazira gutindana umupira.
Ku munota wa 84 Bugingo Hakim yatsindiye Rayon Sports igitego cya mbere ku mupira wari uhinduwe na Assana Nah Innocent, itangira guhembera icyizere, kitamaze kabiri kuko nyuma y’iminota ine yongeweho, abasore b’umutoza Banamwana Camarade bakomeje guhagarara neza, umukino urangira begukanye intsinzi y’ibitego 2-1.
Gutsindwa kwa Rayon Sports byatumye itakaza umwanya wa mbere ijya ku mwanya wa kabiri muri Shampiyona n’amanota 59, ku rutonde rw’agateganyo ruyobowe n’Ikipe ya APR FC n’amanota 61 mu gihe aya makipe yombi ahanganiye Igikombe cy’uyu mwaka asigaranye imikino ibiri yonyine.
Gutakaza iki gikombe, biratuma umwaka w’imikino urangira Rayon itazi icyitwa igikombe nyuma y’aho ikipe ishyizwe mu maboko y’abitwa Abasaza ba Rayon.

Comments are closed.