Perezida Kagame yakiriye ba ambasaderi 11 guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda

1,255
kwibuka31

Kuri uyu wa Gatatu, Perezida Paul Kagame yakiriye inzandiko zemerera ba ambasaderi b’ibihugu 11 guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda, bakaba biyemeje gukomeza gushimangira ibihugu baje guhagararira n’u Rwanda.

Gutanga izi nzandiko kwa Amb. Yatsiuk Viascheslav uhagarariye Ukraine mu Rwanda, byatumye aba ambasaderi wa mbere wicyo gihugu mu Rwanda anafite ikicaro i Kigali.

Yavuze ko ashyize imbere imikoranire myiza y’ibihugu nyombi kuko hasanzweho byinshi ibihugu byombi bihuriyeho.

Yagize ati “Hagati ya Ukraine n’u Rwanda bitandukanyijwe harimo ibirometero birenga ibihumbi 6 ariko dufite byinshi duhuriyeho nk’ibihugu, ibihugu byacu byombi bifite amateka ababaje, niyo mpamvu Ukraine yumva cyane ububabare bw’Abanyarwanda ariko no kwitanga kwabaranze mu mateka yabo, niyo mpamvu Ukraine iha agaciro gakomeye ibikomeye u Rwanda rwagezeho bufatanyije n’imiyoberere myiza ya Perezida Paul Kagame.”

“Iyi niyo mpamvu Ukraine inashyigikiye ibiganiro n’ubushake bwa Politike bigaragazwa n’u Rwanda mu gukemura ibibazo by’umutekano bikigaragara mu karere, aha kandi ninaho duhera twizera ubufatanye bw’u Rwanda mu ntambara turimo Ukraine y’ubwigenge n’ubwisanzure bwacu.”

Abandi bashyikirije izi nyandiko Perezida Kagame barimo Abdelkerim Ahmadaye Bakhit ambasaderi wa Chad, Luis Alejandro Levit wa Argentine mu Rwanda, ufite icyicaro i Nairobi muri Kenya.

Undi kandi ni Sylver Aboubakar Minko Mi Nseme uhagarariye Gabon mu Rwanda, wavuze ko azakomeza gushyira imbaraga mu mubano w’ibihugu byombi cyane cyane mu rwego rw’uburezi.

Abandi bashyikirije Perezida wa Repubulika impapuro zibemerera guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda harimo Amb. Alfredo Dombe uhagarairye Angola, Khalid Musa Dafalla uhagarariye Sudan mu Rwanda na Tone Tinnes uhagarariye Norvege mu Rwanda.

Undi ni Dr. Habib Gallus Kambanga, uhagarariye Tanzania mu Rwanda uyu akaba yashimangiye ko aje kongera ikibatsi mu mubano umaze imyaka irenga 40 ubayeho hagati y’ibihugu byombi.

Abandi bashyikirije Perezida wa Repubulika inzandiko zibemerera guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda ni Vu Thanh Huyen  ambasaderi wa Vietnam ufite icyicaro i Dar-salaam muri Tanzania na lyas Ali Hassan uhagarariye Somalia mu Rwanda afite icyicaro i Dar-Salaam muri Tanzania.

Comments are closed.