DRC: Sena yemeje ko Joseph Kabila yamburwa ubudahangarwa

565
kwibuka31

Ku bwiganze, abasenateri ba DR Congo bemeje kwambura ubudahangarwa uwahoze ari perezida Joseph Kabila, ni nyuma y’uko ubushinjacyaha bwa gisirikare busabye ko yamburwa ubudahangarwa kugira ngo bumurege mu nkiko.

Kabila, usanzwe kandi ari umusenateri ubuzima bwose, ubushinjacyaha bwa gisirikare bumushinja ubugambanyi, ibyaha by’intambara no gufasha umutwe wa M23 ubu ugenzura ibice bitandukanye mu burasirazuba bw’iki gihugu.

Abasenateri 88 batoye bemera ko yamburwa ubudahangarwa, batanu batora banga ko abwamburwa, amajwi atatu yabaye impfabusa.

Kabila wavuye mu gihugu mu mpera za 2023 ntabwo yigeze yitabira ubutumire bwa sena y’igihugu cye bwo kwisobanura.

Iki cyemezo cya sena ya DR Congo kirafungura inzira ku bucamanza bwa gisirikare bushobora gutangira kumuburanisha ku byaha ubushinjacyaha bumurega.

Comments are closed.