M23 yemeje ko Joseph Kabila yamaze kugera i Goma

Nyuma yo gukurirwaho ubudahangarwa, ubu bimaze kwemezwa ko Bwana Joseph Kabila yamaze kugera i Goma ahari ibirindiro biomeye bya M23
Joseph Kabila wahoze ari perezida wa DR Congo yageze mu mujyi wa Goma, nk’uko bitangazwa n’umuvugizi w’umutwe wa AFC/M23.
Mu ijambo yavuze ku wa gatanu nijoro, Kabila yatangaje ateganya kujya i Goma “mu minsi iri imbere”, gusa kugeza ubu ntaremeza ubwe ko yahageze.
Lawrence Kanyuka umuvigizi w’umutwe wa AFC/M23 ugenzura umujyi wa Goma yatangaje ku rubuga ati: “Tumwifurije ibihe byiza mu bice byabohowe”.
Col Willy Ngoma umuvugizi wa gisirikare wa M23 na we yemeje iyi nkuru, yita Kabila “umusirikare wa rubanda”.
Mu itangazo, Corneille Nangaa ukuriye AFC/M23 yavuze ko yishimiye kugaruka kwa Joseph Kabila mu gihugu cye.
Ibi bibaye nyuma y’aho Leta ya Congo mu ijwi rya Sena ikuriyeho ubudahangarwa kuri uyu mugabo wari usanzwe ari senateri muri icyo gihugu ndetse akaba yarayoboye igihugu cye mu myaka itari mike, uyu mugabo akaba ashinjwa na Leta ya Congo kuba umugambanyi w’igihugu.
Nyuma yo gukurirwaho ubudahangarwa, ubu Leta ya Congo ishobora gushyira hanze impapuro zo kumuta muri yombi, ndetse no kuba yafatira imitungo ye iri muri Congo.
Comments are closed.