UPDF irashinja ambasaderi w’Ubudage kuba mu ‘bikorwa byo guhirika ubutegetsi’


Igisirikare cya Uganda kirashinja ambasaderi w’igihugu cy’Ubudagi kuba inyuma y’abashaka guhirika ubutegetsi bya Uganda.
Igisirikare cya Uganda cyatangaje ko gihagaritse ubufatanye bwose bwa gisirikare cyari gifitanye n’Ubudage nyuma yo gushinja ambasaderi wabwo muri Uganda, Matthias Schauer, kuba ari mu “bikorwa byo guhirika ubutegetsi” no kuba “nta bushobozi na bucye” afite bwo kuba muri Uganda.
Igisirikare cya Uganda nticyatanze gihamya y’ibyo kivuga ariko icyemezo cyacyo kiraca amarenga yo kuzahara gukomeye kw’umubano b’ibihugu byombi.
Umuvugizi wa minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’Ubudage yahakanye ibyo birego, avuga ko “ntibyumvikana ndetse nta shingiro na rimwe” bifite, nkuko bitangazwa n’ibiro ntaramakuru Reuters.
Amakuru avuga ko uko kwibasira Schauer kudasanzwe kwabaye nyuma yuko agaragaje impungenge afite zijyanye n’umugaba mukuru w’ingabo za Uganda Jenerali Muhoozi Kainerugaba, umuhungu wa perezida, mu nama yabaye mu cyumweru gishize.
Mu butumwa yatangaje vuba aha ku rubuga nkoranyambaga X, Jenerali Kainerugaba yakangishije guca umutwe umukuru w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi Robert Kyagulanyi, uzwi nka Bobi Wine.
BBC
Comments are closed.