TRANFER KURI ZUBIMENDI, SESKO , GYOKERES NA CHERKI ZIHANZWE AMASO MURI IKI CYUMWERU.

243
kwibuka31

Abarimo Martin Zubimendi, Ryan Cherki, Victor Gyokeres na Benjamin Sesko bari mu bashobora kumenya ahazaza habo muri iki cyumweru.

Mu minsi itambutse, hakomeje kuvugwa amakipe atandukanye yifuzaga aba bakinnyi bamaze igihe bahagaze neza ku mugabane w’Iburayi ndetse no mu makipe y’ibihugu byabao bakinira, ibihuha biberekeza mu makipe akomeye yiganjemo ayo mu Bwongereza, bikaba byari bimaze kuba byinshi. Ese ubu ibyabo bigeze he?

  1. MARTIN ZUBIMENDI

Ikinyamakuru football365 dukesha iyi nkuru, kimaze gutangaza ko uyu mukinnyi w’imyaka 26 ukina hagati mu kibuga mu ikipe ya Real Sociedad, yahamagawe n’ikipe ya Real Madrid. Ibi biza bibeshyuza amakuru yari amaze iminsi avugwa ko uyu mukinnyi yaba yaravuganye n’ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza, ndetse ko azayerekezamo mu mpeshyi y’uyu mwaka, by’umwihariko mu kwezi kwa 7. Xabi Alonso uri gutoza Los Blancos yo muri Esipanye, avuga ko akeneye uyu mukinnyi hagati mu kibuga, ari na byo byatumye ahamagarwa. Iby’uko yakwerekeza mu majyaruguru y’i Londres birasa nk’aho bigiye guhinduka inzozi, dore ko Real Madrid aho ikubise hahita horoha.

2. VIKTOR GYOKERES

Ikinyamakuru Metro cyabyutse cyandika ko uyu rutahizamu w’imibare itangaje y’uruhare rw’ibitego yagize mu mwaka ushize w’imikino, akaba amaze gutsinda ibitego 79 n’imipira 20 yatanze ikavamo ibitego mu mikino 83 yakiniye iyi kipe iyoboye izindi muri Portugal; yateye utwatsi ubusabe bwo gusinyishwa amasezerano afite agaciro ka miliyoni €33, mu gihe amakipe nka Chelsea, Arsenal na Manchester Ubited amuhanze amaso. Ibi birakomeza gufungurira amarembo amakipe akomeye gukomeza kumurwanira, aho uzarusha imbaraga undi mu bushobozi, ashobora kuzaba ariwe umusinyisha.

3. RYAN CHERKI

Iby’uyu mukinnyi ukina hagati mu kibuga bimaze kurangira, akaba yerekeje mu ikipe ya Manchester City yo mu Bwongereza, atanzweho akayabo ka Miliyoni €35, akaba ategerejweho kuzambara inkweto Kevin De Bruyne yambaraga muri iyi kipe ifite akabyiniriro k’abanyamugi. Uyu mukinnyi w’imyaka 22 aje avuye mu ikipe ya Lyon ikina icyiciro cya mbere mu Bufaransa.

4. Benjamin Šeško

Uyu mukinnyi w’umunya Slovenia, ari mu bamaze imyaka ibiri bitwara neza mu ikipe ya RB Leipzig akinira mu Budage. Ibi byatumye amakipe arimo Arsenal zimwifuza ku rwego rwo hejuru, hakaba hategerejwe icyo iri soko ry’igura n’ugurisha rimuhishiye. Amakuru yasohotse mu pera z’icyumweru gishize, avuga ko uyu rutahizamu azasabirwa kuva muri iyi kipe hakoresheje ubusabe bw’amafaranga, ku ikipe akinamo, ndetse bikaba bitazarenza iki cyumweru. Bamwe mu banyamakuru bakurikiranira hafi isoko ry’igira n’igurisha muri iki gihugu bavuga ko Benjamin yaba yaramaze kumvikana na Arsenal ku giti cye, hakaba hasigaye ubwumvikane hagati y’amakipe.

Comments are closed.