CHRIS BROWN YAGIZWE UMWERE KU CYAHA YAHERUKAGA GUFUNGIRWA.

312
kwibuka31

CHRIS BROWN YAGIZWE UMWERE KU CYAHA YASHINJWAGA CYO KUGERAGEZA GUTEZA IMVURURU MU KABYINIRIRO I LONDRES.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu, Christopher Maurice Brown nibwo yitabye urukiko kugira ngo aburane ku cyaha ashinjwa gukora muri Gashyantare uyu mwaka, aho ashijwa gukubita umuntu akoresheje icupa ry’inzoga.

Uyu muhanzi w’imyaka 36, yashijwaga gukubita akanakomeretsa Abraham Diaw, uyu akaba atunganyiriza umuziki muri iki gihugu Chris Brown yafatiwemo, amaze amasaha make ataramiye i Cardiff muri stade ya Principality, hamwe mu hari ku rutonde rugize aho yagombaga gukorera ibitaramo azenguruka i Burayi.

Ubwo yagarukaga mu Bwongereza ku wa 15 Gicurasi, uyu munyabigwi mu njyana ya pop yahise atabwa muri yombi, akaba yararekuwe amaze gutanga ingwate. Kuba yahanaguweho icyaha bivuze ko atazasubira kuburana ku wa 11 Nyakanga, ikirego cye kikaba cyahise gishyingurwa.

Ubwo yarekurwaga, mu gitaramo yahise akorera i Manchester, Chris yashimiye abakunzi be muri aya magambo: “Mwakoze kuza kunshyigikira, ndetse mwaranakoze kubikora ubwo nari mfunze.”

Comments are closed.