Igihirahiro kivanzemo agahinda ku nshuti n’ababyeyi ba Niyigena Samuel umaze amezi 7 aburiwe irengero

1,163
kwibuka31

Abakunzi ndetse n’abanyamuryango ba Samuel baravuga ko bamaranye amezi arenga arindwi impungenge n’igihirahiro byose bivanzemo agahinda baterwa n’ibura ry’umuvandimwe wabo witwa Samuel niyigena waburiwe irengero.

Umunsi ku wundi, kuri ino taliki twandikiyeho ino nkuru, amezi arindwi aruzuye Bwana Samuel NIYIGENA, umusore wari umaze igihe gito arangije ayisumbuye aburiwe irengero, kugeza ubu umuryango, inshuti n’abavandimwe be bakaba bavuga ko nta gakuru ke baheruka, ndetse ko bagerageje kubaza inzego z’umutekano zikababwira ko zizababwira uko bihagaze none amezi akaba abaye arindwi yose ntacyo babwirwa.

Umwe uvuga ko ari mu bo mu muryango we ariko utashatse ko amazina ye ajya mu itangazamakuru yagize ati:”Ubundi Sam yavuye mu rugo kuwa mbere, yari taliki 27 z’ukwa gatatu, yavuze ko agiye guhura n’umuntu wamwigishije bagahurira kuri Rafiki I Nyamirambo, ngo uwo muntu yari kumuha akazi mu ruganda rukora imyenda ruhereye i Rwamagana”

Uwitwa Habimana William wari inshuti ya Sam, wiyemerera ko bari kumwe ubwo yajyanwaga n’umugabo atabashije kumenya, yatubwiye ko yamusanze kuri Rafiki I Nyamirambo ahagana saa moya n’igice  z’ijoro, amubwira ko yamuherekeza kuri le Capri de Nyamirambo kuko hari umuntu wamwijeje akazi bagomba kuhahurira, ati:”Jyewe nari mvuye muri sport, musanga ku irembo rya Rafiki, ansaba ko twajyana kuri le Capri hano haruguru, ngo hari umugabo bagombaga kuhahurira akamuha akazi, ubwo twarajyanye, tumaze iminota nka 30 dutegereje, uwo mugabo yaramuhamagaye, maze amurangira aho twicaye, araza.”

Mu gihunga kivanzemo ubwoba, William akomeza avuga ko haje umugabo muto w’igara ridakanganye, arabasuhuza, ababwira ko yitwa Deo, bamarana akanya baganira ndetse yishyura na facture bari bakoresheje, ati:”Yari umugabo muremure w’igara rito, yaraje aratwibwira, tumara akanya tuganira rwose ubona ari umuntu mwiza, yanyoye Coca ikonje, dutera inkuru ariko ukabona ari umuntu mukuru udafite amagambo menshi, yabajije Sam niba agira Diplome, undi aremera, amubaza niba yakwemera gukorera mu Ntara, undi ati yego, turakomeza turanywa, agura n’ibyo kurya, mu gihe tutari bwabirangize, yasabye ko bamuha facture akishyura, akabona kugenda kuko yihutaga, barayizanye arishyura”

Uyu mutangabuhamya akomeza avuga ko Deo yasabye Samuel kumuherekeza akamugeza ku modoka, kugeza ubwo atongeye kumuca iryera, ati:”Yasabye Sam kumuherekeza akamugeza ku modoka, barasohotse baragenda, nabonaga bagenda baganira bameze nk’abahuje rwose, kuva ubwo nongeye kumva Sam nyuma y’iminota nka 30 ambwira ngo nitahire nta kibazo, narangije kurya nditahira cyane ko facture bari bayishyuye”

Umuryango wa Bwana Samuel uheruka ayo makuru, ndetse kuva ubwo telephone ye ntiyongeye kujya ku murongo.

Nyuma y’iminsi ibiri ab’iwabo babona atagarutse, bagerageje kubaza kuri Police ya Rweramenyo bababwira ko bagiye kubikurikirana, ariko kugeza ubu nta gisubizo barabaha, ati:”Twagerageje kubaza RIB na Police ya Rwezamenyo, batubwira ko bazatumenyesha nihagira amakuru mashya babona, ariko kugeza ubu amezi abaye arindwi nta gakuru”

Umunyamakuru wa Indorerwamo.com yagerageje kubaza Police ya Nyarugenge, bamubwira ko bakiri gushakisha irengero ry’uwo musore, kandi ko nihagira icyo babona bazamenyesha umuryango, mu butumwa bugufi DPC yagize ati:”Icyo kibazo twakimenyeshejwe n’umuryango wa Samuel, kandi turacyari gushakisha, nitugira amakuru mashya tubona tuzayabwira umuryango we, ntabwo tuzabibwira mwebwe”

Gusa, bamwe mu begereye umuryango wa Samuel NIYIGENA, barahuza ibura rye n’urupfu rwa muramu we witwa Harerimana Patrick rwabaye taliki ya 9 Werurwe 2023, nk’uko twabikoze mu nkuru yacu yo kuwa 10 werurwe 2023, uyu mugabo yishwe atewe ibyuma n’abatari bamenyekana bamusanze mu muhanda I Nyamirambo ahazwi nko ku rya nyuma ari gutaha, uyu Patrick Harerimana bikavugwa ko yari umwe mu barwanashyaka ba RNC, ishyaka ritavugwa rumwe na Leta y’u Rwanda rikorera hanze y’igihugu.

Nubwo bimeze bityo, umuryango wa Samuel uvuga ko utazigera ucika intege zo gusahakisha umwana wabo mu gihe cyose hataraboneka umurambo we bamenye ko yapfuye, cyangwa afunze, uyu ati:”Biragoye, ndetse ubu twabuze ayo ducira n’ayo tumira, turacyakomeza kubaza inzego z’umutekano mu gihugu, ntituzacika intege, n’ubwo byafata imyaka 20 tuzakomeza kugeza tumenye aho umuvandimwe wacu ari n’icyo yazize”

Si ubwa mbere mu mujyi wa Kigali havugwa inkuru z’impfu n’ibura bya hato na hato bikibasira cyane cyane abakiri bato, gusa Leta ikomeza ivuga ko itazihanganira ibikorwa nk’ibyo, ndetse ko abazafatwa bazahanwa bikomeye.

Comments are closed.