Kigali: Akurikiranyweho guhondesha umwana we umwuko kugeza amukuyemo iseri ry’amenyo

427
kwibuka31

Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Nyarugenge bukurikiranye umugore w’imyaka 34 y’amavuko wo mu Murenge wa Kicukiro mu Karere ka Kicukiro icyaha cyo guhoza ku nkeke umwana we yibyariye, akamukubita umwuko wakumukuyemo amwe mu menyo, byose bapfa ibiceri 200.

Amakuru avuga ko ku italiki 18 z’uku kwezi kwa Kamena, uyu mubyeyi yakubise bikabije umwana we, amukubita akoresheje umwuko bifashisha mu gusonga ubugali. Bivugwa ko uwo mubyeyi yakubise uwo mwana kugeza ubwo amukuyemo amenyo, amuziza ibiceri 200 bagombaga kumugarurira nyuma yo kwiyoshesha.

Uyu mubyeyi yemera icyaha ndetse akagisabira imbabazi, akavuga ko yabitewe n’umujinya kubera ko yari yamuhaye inoti ya 500 ngo ajye kwiyogoshesha ku biceri 300, andi ayagarure, ngo umwana yaraje maze nyina amubajije ayo bamugaruye undi arayabura, nibwo rero asazwe n’umujinya arahondagura kugeza amukuyemo iseri y’amenyo.

Comments are closed.